Umugabo wari rwiyemezamirimo yabwiye umukozi we wamwubakishirizaga amazu ati «Ndashaka ko unyubakira iyi nzu, dore igishushanyo mbonera.»
Umukozi aragenda yiga inyigo y’igishushanyo mbonera, asanga kuzura kw’iyo nzu bizafata amezi atandatu. Kandi ubwo uwo mukozi yari asigaje amezi atatu, ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru (Pansiyo).
Atangira kwibaza ukuntu shebuja amuhaye akazi kazafata amezi atandatu, kandi asigaje amezi atatu ngo ajye muri Pansiyo. Yiyemeza kuyubaka vuba vuba no gushaka uburyo agavura amafaranga azasangira n’inshuti ze igihe azaba ari muri Pansiyo.
Mu mwanya wo kugura ibikoresho byiza kandi bikomeye, agura ibikoresho bya make kandi bitujuje ubuziranenge. Inzu arayisondeka karahava, sima akoresha nkeya umucanga uba mwinshi. Inzu mu minsi mike yari yuzuye, ibereye ijisho ariko isondetse pe.
Inzu imaze kuzura yagiye kubimenyesha shebuja ko akazi yamushinze karangiye, umukire yaranezerewe basezerana ko azaza kuyitaha bucyeye ati “Ubwire abakozi bose bazaze tuhahurire.”
Bucyeye bahurira ku nzu nuko umukire afata ijambo ati “Nkurikije imyaka yose tumaranye,none ukaba ugeze igihe cyo kujya muri pansiyo niyemeje kuguha impano. Iyi nzu niyo mpano nguhaye kuko wambereye umukozi mwiza, ndizera ko izagufasha mu buzima bushya ugiye gutangira.’’
Umukozi acyumva Shebuja amubwiye ati “iyi ni inzu yawe yaraturitse ararira!” Tekereza uko yiyumvise amaze kumenya ko inzu yubakaga ayisondeka ari iye!
Inzu mu gihe gito yatangiye kwiyasa, irasenyuka.
Isomo nabonye:
Icyo ukora cyose gikorane urukundo, icyubahiro n’ubunyangamugayo. Ntukagirire umuntu nabi kubera amafaranga.
Ba urugero rwiza, tanga ibyiza byawe, nawe uzahabwa ibyiza byawe. Shaka ibyiza ubishyire hamwe n’ibindi byiza, uzagira byinshi byiza, urusheho kuba wowe nyawe uberanye nawe mu gihe cyawe no mu bawe. Ni umurage udasaza uzahoraho mu bawe. Twirinde intekerezo zuzuye ubuhemu, kuko buratugarukira.
Muhozi wa Binama
Umuturage w’i Gasabo












































































































































































