Ikawa y’u Rwanda yongeye kugaragaza ubuziranenge bwayo ku isoko mpuzamahanga, nyuma y’uko ingero esheshatu mu 10 zari zihagarariye igihugu mu irushanwa rya ASEAN Coffee Excellence Awards (ACEA) 2026 zegukanye ibihembo, birimo bitatu by’ikirenga (Platinum) n’ibindi bitatu bya Zahabu (Gold).

Ibihembo by’iri rushanwa byatanzwe hashingiwe ku manota ikawa yabonye mu isuzuma ry’ubwiza bwayo. Icyiciro cya Platinum cyahawe ikawa yatsinze ku manota 90% kuzamura, mu gihe ikiciro cya Gold cyagenewe iyabonye amanota ari hagati ya 80% na 89%.

Iyi ntsinzi ishimangira aho ikawa y’u Rwanda igeze mu rwego rw’ubuhinzi n’ubucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane mu bwoko bw’ikawa yihariye buzwi nka Specialty Coffee, bukomeje kugira abaguzi ku masoko atandukanye yo ku Isi. Mu ngero 10 z’ikawa u Rwanda rwari rwatanze muri iri rushanwa, kuba esheshatu zarashoboye kwegukana ibihembo bigaragaza ubushobozi bw’abahinzi n’abandi bakora mu ruhererekane rw’agaciro k’ikawa mu Rwanda.

Ikawa ikomeje kongerera u Rwanda amadovize

Ikawa ni kimwe mu bicuruzwa by’ubuhinzi bifitiye akamaro ubukungu bw’u Rwanda, kuko iri mu bituma igihugu cyinjiza amadovize binyuze mu bicuruzwa byoherezwa ku masoko yo hanze. Imibare y’umwaka wa 2025 igaragaza ko u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 23.860 z’ikawa idakaranze, zinjiriza igihugu miliyoni 148,6 z’amadolari ya Amerika.

Aya mafaranga yariyongereyeho 65% ugereranyije na miliyoni 89,8 z’amadolari yari yinjijwe mu mwaka wa 2024. Ni umusaruro wagaragaje ko umwaka wa 2025 wabaye uw’ingenzi mu mateka y’ubucuruzi bw’ikawa y’u Rwanda, kuko hinjijwe amafaranga menshi kurusha ayari yarigeze aboneka mu mwaka umwe.

U Rwanda rwihaye intego yo kongera ingano y’ikawa rwohereza mu mahanga, ikagera kuri toni 32.000 mu mwaka wa 2029. Biteganyijwe ko iyo ntego izagerwaho, ikawa izajya yinjiriza igihugu amafaranga arenga miliyoni 192 z’amadolari ya Amerika. Kugira ngo iyi ntego igerweho, birakenewe gukomeza kongera umusaruro, kwita ku bwiza bw’ikawa kuva igihingwa kugeza ishyizwe ku isoko, ndetse no gushaka amasoko mashya.

Ibihembo bitandatu u Rwanda rwegukanye muri ACEA 2026 byongeye kugaragaza amahirwe ikawa yarwo ifite ku rwego mpuzamahanga. Icyakora, gukomeza kubyaza umusaruro ayo mahirwe bisaba ko ubwiza bw’ikawa n’ingano yayo bikomeza kwitabwaho, kugira ngo n’abahinzi n’igihugu muri rusange bungukire ku isoko mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *