Mu mibare NISR yashyize ahagaragara ku wa 10 Ugushyingo 2026, igaragaza ko izamuka ry’ibiciro ryagaragaye no mu bindi byiciro by’ibicuruzwa na serivisi, birimo ibijyanye n’imiturire, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa. Ibyo byiciro byazamutseho 17,4%, mu gihe ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 25,9%. Ku mafunguro n’amacumbi, ibiciro byazamutseho 18,1%.

Iyo ugereranyije Ukwakira 2026 na Nzeri 2026, ibiciro muri rusange byiyongereyeho 6,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 11,9%. Ibi bivuze ko ibiciro byakomeje kuzamuka no mu gihe cy’ukwezi kumwe, nyuma y’uko muri Nzeri 2026 byari byazamutseho 20% ugereranyije na Nzeri 2025.

Ibiciro mu mijyi byazamutseho 19,5%

Mu mijyi y’u Rwanda, ibiciro byazamutseho 19,5% mu Ukwakira 2026 ugereranyije n’ukwezi nk’uku kwa 2025. Iri zamuka ryari hejuru y’iryo muri Nzeri 2026, ubwo ryari kuri 17,2%. Ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ni byo byagize uruhare runini muri iri zamuka, kuko byiyongereyeho 28,9%. Ibiciro by’ibijyanye n’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 14,2%.

Naho ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 22,4%, mu gihe ibiciro by’amafunguro n’amacumbi byazamutseho 20,6%. NISR igaragaza ko hagati ya Nzeri na Ukwakira 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 3,3%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, byazamutseho 7,8%.

Ikindi kigaragara muri iyi mibare ni uko ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byazamutseho 11,5% mu Ukwakira 2026 ugereranyije n’ukwezi nk’uku kwa 2025.

Mu byaro ibiciro byazamutseho 31,3%

Ugereranyije n’ibiciro byo mu mijyi, mu byaro ni ho hagaragaye izamuka rikomeye kurushaho. NISR ivuga ko ibiciro mu byaro byiyongereyeho 31,3% mu Ukwakira 2026 ugereranyije n’Ukwakira 2025, mu gihe muri Nzeri 2026 byari byazamutseho 22%.

Ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagize uruhare rukomeye muri iri zamuka, kuko byiyongereyeho 43,5%. Ibi byakurikiwe n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 20,1%. Ku bijyanye n’ubwikorezi, ibiciro byiyongereyeho 37,9%, bigaragaza ko iki cyiciro na cyo cyagize uruhare mu izamuka ry’ibiciro mu byaro.

Iyo ugereranyije Ukwakira 2026 na Nzeri 2026, ibiciro mu byaro byazamutseho 8,6%. Ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ni byo byagize uruhare runini muri iri zamuka, kuko byiyongereyeho 13,6%.

Ibiribwa bikomeje kugira uruhare runini mu izamuka ry’ibiciro

Imibare ya NISR igaragaza ko ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ari byo byazamutse cyane ugereranyije n’ibindi byiciro, haba mu mijyi no mu byaro. By’umwihariko, mu byaro byazamutseho 43,5% mu gihe mu mijyi byiyongereyeho 28,9%, mu gihe cy’umwaka umwe. Ibi bigaragaza itandukaniro ry’izamuka ry’ibiciro hagati y’utu turere twombi.

Iyi mibare itangajwe mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bikomeje kuba kimwe mu bipimo by’ingenzi bikurikirwa mu gusuzuma uko ubuzima bw’abaturage buhagaze n’ubushobozi bwabo bwo kugura ibyo bakeneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *