Umugabo w’imyaka 36 wo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gutwika amafaranga ibihumbi 25 Frw yari yahawe n’umugore we, nyuma yo kutishimira uburyo umugore yakoresheje amwe mu mafaranga yari avuye mu bucuruzi bw’ibihingwa byabo.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Gacu, mu Murenge wa Rwabicuma, ku wa 5 Ugushyingo 2026, ahagana saa cyenda z’amanywa. Amakuru avuga ko uyu muryango wari wasaruye karoti mu murima wawo, umugore akazijyana ku isoko kuzigurisha. Nyuma yo kuzigurisha, yabonye amafaranga ibihumbi 40 Frw, muri yo akoresha ibihumbi 15 Frw agura ibiribwa byo gutunga urugo.

Amaze kugera mu rugo, yahaye umugabo we amafaranga ibihumbi 25 Frw yari asigaranye. Gusa uyu mugabo ntiyishimiye ko umugore yakoresheje igice cy’amafaranga atabanje kumugisha inama, ahitamo gutwika ayo yari ahawe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Ange Kayigi, yabwiye IGIHE ko umugore yahise atabaza inzego z’ubuyobozi nyuma y’uko umugabo we atwitse amafaranga.

Mu magambo ye, yagize ati: “Yafashe amafaranga ibihumbi 25 Frw umugore amuhaye arayatwika, gusa umugore yaramuye 6.000 Frw atahiye ngo ashire, gusa umugabo n’ibice n’inoti byasigaye byacikaguritse yabijugunye mu musarane.”

Kayigi yakomeje avuga ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, mu gihe iperereza ku byo akekwaho rikomeje. Iki gikorwa cyagaragaje amakimbirane ashobora kuvuka mu muryango kubera kutumvikana ku micungire y’umutungo w’urugo, by’umwihariko amafaranga ava mu bikorwa bibyara inyungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *