Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muhanga: Bakurikiranweho kunyereza asaga Miliyoni 140 Frw

Abayobozi b’ishuri n’uw’Ikigo Nderabuzima barakekwaho kunyereza arenga Miliyoni 140 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umwe yahoze ari Umuyobozi wa GS Kabgayi B, umucungamari w’iryo shuri, umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rutobwe n’Umucungamari bakurikiranywe kunyereza umutungo wa Leta.

Amakuru atangazwa na UMUSEKE avuga ko Frère Musanganya Christophe wayoboraga GS Kabgayi B, ubu ukorera mu Karere ka Rwamagana na Sifa Marie Louise wahoze ari Umucungamari w’iri Shuri akaba yarirukanwe mu minsi ishize, bivugwa ko bombi bashinjwa kunyereza Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 100.

Bikekwa ko ayo mafaranga yaturukaga ku masoko ya baringa y’ibiryo by’abanyeshuri. Mu bandi bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta ni Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rutobwe witwa Hagengimana Jean D’Amour Clovis. Uyu akurikiranyweho kunyereza Miliyoni Frw 40 y’Ikigo Nderabuzima cya Gitega giherereye mu Murenge wa Kibangu.

Bivugwa ko umucungamari w’Ikigo Nderabuzima cya Rutobwe we ashinjwa kunyereza amafaranga y’iki Kigo bataramenya umubare.

Umwe mu batanze yagize ati: “Ntabwo turamenya neza amafaranga uyu mucungamari bikekwa ko yanyereje kuko ibyo bashinjwa byagaragajwe n’ubugenzuzi bw’Akarere buheruka kubakorwaho, kandi uwo bahaye Raporo n’Umuyobozi w’Iki Kigo bose bafunganywe.”

Ntiharamenyekana uko abo bose biregura kuko kuva bafatwa bashyikirijwe ubugenzacyaha, dosiye zabo zikaba zaramaze kugezwa mu bushinjacyaha bakaba bari kubazwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities