Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Buyapani Bwagwatiriye Ubwato Bw’Uburobyi Bw’Abashinwa

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi

Abategetsi b’u Buyapani batangaje ko bafashe ubwato bw’uburobyi bw’Abashinwa bwagerageje guhunga nyuma yo gutegekwa guhagarara ngo busuzumwe, ibintu bishobora kongera umwuka mubi hagati ya Tokyo na Beijing.

Ubwo bwato bwari mu gace u Buyapani bugenzura mu nyanja hafi y’Intara ya Nagasaki mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’igihugu, ubwo byahagarikwaga n’inzego zishinzwe uburobyi.

Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe uburobyi, kapiteni w’ubwato yaraye atawe muri yombi ku wa Kane tariki 12, Gashyantare, 2026.

Iki kigo cyagize kiti: “Kapiteni w’ubwato yategetswe guhagarara kugira ngo bukorerwe igenzura n’umugenzuzi w’uburobyi, ariko ntiyubahiriza amabwiriza ahubwo ahitamo guhunga.”

Ni ubwa mbere kuva mu 2022 iki kigo gifashe ubwato bw’Abashinwa bukekwaho kuroba mu buryo butemewe. Ku ruhande rw’u Bushinwa, ntacyo buratangariza BBC ku byatangajwe n’u Buyapani.

Ubwo bwato barimo abantu 11 barimo na Kapiteni wabwo w’Umushinwa w’imyaka 41 y’amavuko.

Inzego z’u Buyapani n’itangazamakuru ryaho zavuze ko ubwo bwato bwari ubw’uburobyi bwitwa “Tiger Net Fishing Boat”, buzwiho kuba bufite ubushobozi bwinshi mu kuroba.

Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Minoru Kihara, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gufata ingamba zikomeye mu gukumira no kurwanya uburobyi butemewe bukorwa n’ubwato bw’amahanga.

 Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

Iki gikorwa kibaye mu gihe umubano hagati y’u Buyapani n’u Bushinwa wari usanzwe utifashe neza. Mu Ugushyingo gushize, Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi, yarakaje u Bushinwa nyuma yo kuvuga ko Tokyo ishobora kwinjira mu ntambara mu gihe Beijing yakoresha ingufu igamije gufata Taiwan.

U Bushinwa busanzwe buvuga ko Taiwan ari igice cyabwo, nubwo yari yarigaruriwe n’u Buyapani kugeza mu 1945.

Beijing ntirakuraho gahunda yatangaje kenshi yo kuzakoresha imbaraga mu kongera kwiyomekaho Taiwan.

Nyuma y’amagambo Takaichi yavuze icyo gihe, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yayise “amagambo ateye isoni”, ihamagaza ambasaderi w’u Buyapani i Beijing, ndetse inasaba abaturage bayo kwisubiraho ku cyemezo cyo kujya mu Buyapani kwiga cyangwa mu bundi bukerarugendo.

Ibyo byagize ingaruka ku bukerarugendo bw’u Buyapani, aho umubare w’Abashinwa basuraga icyo gihugu wagabanutse cyane, bituma imigabane y’ibigo bikora mu bukerarugendo no mu bucuruzi igabanuka ku isoko ry’imari.

Mu mpera z’umwaka wa 2025, u Bushinwa bwakomeje gusaba Minisitiri w’Intebe Takaichi kwisubiraho ku magambo ye, bunihanangiriza u Buyapani “kudakomeza gukina n’umuriro”.

Byongeye, ibitaramo by’abahanzi b’Abayapani mu Bushinwa byarahagaritswe, ndetse no gusohora filime zimwe z’Abayapani zibuzwa kongera gusohokera mu Bushinwa.

Ndetse n’inyamaswa ebyiri za panda zari zisigaye mu Buyapani zasubijwe mu Bushinwa mu kwezi gushize, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’umubano ukomeje kuzamo agatotsi hagati y’ibihugu byombi.

Ibi kandi bibaye mu guhe Ubuyapani buherutse gutora Minisitiri w’Intebe Sanae Takaichi ngo akomeze ayobore iki gihugu kiri mu bikize kurusha ibindi ku isi n’ubwo kitarageza ah’Ubushinwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities