Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imashini 7 Zisuzuma Udukoko Two Mu Maraso Zahawe Ibitaro Mu Ntara

Minisiteri y’Ubuzima, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yamuritse imashini nshya zirindwi zipima amaraso (blood culture machines) zizakoreshwa muri za laboratwari zo mu bitaro by’Intara ngo zisuzume kandi zerekane udukoko two mu maraso y’abarwayi.

Bigamije kongera ubushobozi bwo kwigira, binyuze mu guhugura abajenyeri n’abatekinisiye ba laboratwari ku mikorere yazo no ku gufata neza izi mashini hagamijwe kuramba kwazo no kurushaho kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Umuyobozi w’Ishami rya Serivisi z’Ibikoresho by’Ubuvuzi muri RBC (Biomedical Services Department), Dr. Mukagatare Isabelle, yashimangiye ko “izi mashini zikoresha ikoranabuhanga ryikoresha (automated machines), zashyizwe hirya no hino mu Ntara harimo n’amavuriro atanu yo ku rwego rwa L2THs, zizafasha kongera ubushobozi bwa laboratwari.

Ati: “Zizatuma hamenyekana indwara zo mu maraso vuba kandi neza kurushaho, ndetse zinongerere imbaraga gahunda y’u Rwanda yo kugenzura no kurwanya ubudahangarwa bw’udukoko ku miti (Antimicrobial Resistance – AMR), bityo ubuzima rusange bw’abaturage bukarushaho kurindwa.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities