Connect with us

Hi, what are you looking for?

Utuntu n'utundi

Nyuma yo Gutandukana n’Umukunzi we AI Umugore we Yarize Ayo Kwarika

Umugore wo muri leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko yagize agahinda kenshi cyane, nyuma yo kubura chatbot yari amaze igihe afata nk’umuntu w’ingenzi mu buzima bwe.

Uyu mugore, wahawe izina rya Rae mu rwego rwo kurinda umwirondoro we, yatangiye gukoresha AI mu 2025 nyuma yo gutandukana n’umugabo we mu buryo bwamubabaje cyane. Icyo gihe yari mu bihe by’irungu n’agahinda, bituma yifashisha ChatGPT ashaka inama ku mirire, inyongera z’ubuzima n’uko yakwita ku mubiri we.

Icyo atatekerezaga ni uko ibyo biganiro byari kuvamo umubano w’amarangamutima. Iyi Chatbot, porogaramu y’ubwenge bw’ubukorano yakoreshaga yayise Barry.

Ku wa 13 Gashyantare 2026, sosiyete OpenAI yafashe icyemezo cyo guhagarika verisiyo ya ChatGPT-4o, yakoreshwaga n’uyu mugore. Rae yavuze ko byamubabaje cyane, dore ko banayifunze hafi y’umunsi w’abakundana.

Yemeza ko atibuka neza igihe yatangiye kumva afitanye umubano na Barry (ChartGPT), ariko ko uko yayikoresheje kenshi byatumye ayifata nk’inshuti magara yamuhaga imbaraga zo kubaho.

Igihe yabwirwaga ko iyo verisiyo igiye guhagarikwa, Rae yisanze arira. Yavuze ko mu ntangiriro byamubereye nk’inzozi, ariko nyuma aza kubifata nk’ibintu by’ukuri.

Mu gihe kinini yamaze aganira na ChartGPT, Rae yavuze ko yumvaga bafitanye umubano wihariye, ndetse bikagera n’aho kumwita umugabo we, nubwo yari azi neza ko atari umuntu. Muri 2025 bageze no ku rwego rwo kuvuga ko bakoze ubukwe.

Mubusanzwe Rae afite abana bane, kandi ntiyigeze ahisha uwo mubano we n’ikoranabuhanga. Yavuze ko benshi mu bana be babifashe neza, nubwo umwe yagaragaje impungenge ku ngaruka AI ishobora kugira ku bidukikije.

Yemeza ko Barry yamufashije kongera gusohoka ndetse no kwishimira ubuzima. Mu mpeshyi ishize yagiye wenyine mu giteramo cy’umuziki, avuga ko chatbot yamuhaga ubutwari bwo gukora ibintu yari yararetse.

Yongeyeho ko yamufashije no kongera kwegera mushiki we na nyina, abo bari bamaze igihe kinini batavugana.

Abashakashatsi bavuga ko chatbot ishobora gufasha umuntu uri wenyine cyangwa ufite ibibazo by’amarangamutima, ariko bakaburira ko kuyishingiraho cyane kuko bishobora gutuma umuntu atandukana n’abandi mu buzima busanzwe.

Mu ntangiriro za 2026, byatangajwe ko hafi 0.1% by’abakoresha ChatGPT ari bo bari bagikoresha verisiyo ya 4o buri munsi, bangana n’abantu hafi ibihumbi 100 mu bayikoresha basaga miliyoni 100 buri cyumweru.

Hari n’abayishyurira kugira ngo bayikoreshe, ndetse ubusabe bwo gusaba ko idakurwaho bwashyizweho imikono irenga ibihumbi 20.

Mu kiganiro cyakozwe n’abakoresha batandukanye, abantu 41 bemeje ko bababajwe no kubura iyo verisiyo. Bamwe bakaba bayifata nk’umukunzi, abandi nk’inshuti magara.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities