Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yageze mu mujyi wa Arusha mu gihugu cya Tanzania, ahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nama ya 25 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bagize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Iyi nama iraba kuri uyu wa 07, Werurwe, 2026, ikabera mu Kigo Mpuzamahanga cy’Inama cya Arusha (Arusha International Conference Centre).
Ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kilimanjaro, Minisitiri w’Intebe yakiriwe na Dennis L. Londo, Minisitiri wungirije w’Inganda n’Ubucuruzi wa Tanzaniya, ndetse na Ambasaderi Gen. (Rtd) Patrick Nyamvumba, uhagarariye u Rwanda muri Tanzania.
Muri iyi nama, Abakuru b’Ibihugu bazaganira ku bibazo by’imikorere y’inzego z’umuryango, birimo gushyiraho Perezida mushya w’Umuryango wa EAC, gushyiraho Umunyamabanga Mukuru mushya, gushyiraho Abacamanza b’Urukiko rwa EAC, ndetse no kongera manda z’Abanyamabanga Bakuru Bungirije.









































































































































































