Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imyidagaduro

Ndahiro Valens Papy yasohoye indirimbo “Abanzi” ivuga ku rugamba rw’impano zigeragezwa kuzimwa

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy, usanzwe uzwi mu mwuga w’itangazamakuru, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Abanzi”, igaruka ku mbogamizi n’igitutu bamwe mu bafite impano bahura na byo mu rugendo rwabo.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 23 Gicurasi 2026, aho uyu muhanzi agaragaza amarangamutima y’umuntu uhura n’ibimuca intege ariko agakomeza gushaka inzira yo kwitambutsa.

Mu magambo y’iyi ndirimbo hari aho agira ati: “Mana yanjye, mfite ubwoba, hirya yanjye hari imikaka ishinyitse ifite imbaraga. Dore ndiruka insatira, ikimbabaje mfashe inkota icuritse.”

Ndahiro yavuze ko yahisemo kuyita “Abanzi” ashaka kuvuga ku bantu cyangwa ibihe bishobora kubangamira iterambere ry’impano z’umuntu n’inzozi ze. Ati: “Hari byinshi ducamo bikatubangamira, ariko tukabirenga.”

Uyu munyamakuru yavuze ko mu buzima bwa buri munsi hari ibintu byinshi byugarije abantu, birimo ishyari, inzangano n’amatiku, rimwe na rimwe umuntu akumva nta bushobozi afite bwo kubihindura.

Ndahiro Valens Papy kandi yatangaje ko amaze imyaka itatu ategura album ye nshya, aho yavuze ko indirimbo ziyigize zamaze gutunganywa ku buryo azagenda azisohora gahoro gahoro kugira ngo abazikunda babashe kuzikurikira neza.

Ati: “Iyo indirimbo imwe isohotse abantu bakayumva, ukabaha indi igihe kigeze birafasha. Mfite n’indirimbo n’abandi bahanzi twakoranye zigera kuri eshanu zamaze kurangira.”

Yavuze kandi ko yishimira ubufasha n’inkunga akomeje guhabwa n’abahanzi batandukanye barimo Eric Senderi, Mico The Best na Papa Cyangwe, avuga ko bamubaye hafi mu rugendo rwe rwa muzika.

Mu butumwa yahaye urubyiruko, Ndahiro yarusabye kudatererana impano zarwo no gukoresha amahirwe ari mu gihugu mu buryo bubafasha kwiteza imbere, agira ati: “Birashoboka, uruganda rwagutse, ubu umuntu ntiyakora umuziki ngo aburare.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities