Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yashyizeho Ahmadou Al Aminou Mohamed Lô nka Minisitiri w’Intebe mushya, asimbuye Ousmane Sonko wari umaze iminsi akuwe kuri uwo mwanya nyuma y’ukutumvikana kwabaye hagati yabo.
Ahmadou Lô w’imyaka 60 azwi nk’impuguke mu by’ubukungu, amategeko agenga amabanki n’amasoko y’imari. Yabaye kandi umwe mu bayobozi bakomeye ba BCEAO, banki nkuru y’ibihugu bikoresha ifaranga rya CFA muri Afurika y’Iburengerazuba.
Iri hinduka rije mu gihe Sénégal iri mu bihe bikomeye bya politiki nyuma y’isenyuka ry’umubano wari umaze imyaka myinshi hagati ya Perezida Faye na Sonko, bari bafatanyije gushinga ishyaka rya PASTEF ndetse banahurira mu rugamba rwabagejeje ku butegetsi muri 2024.
Ku wa 23 Gicurasi 2026, Perezida Faye yasezereye Sonko ndetse asesa Guverinoma yose, ibintu byafashwe nk’iherezo ry’ubufatanye bw’abafatwaga nk’abafatanyabikorwa bakomeye muri politiki ya Sénégal.
Amakuru aturuka muri Sénégal avuga ko umwuka mubi hagati y’aba bayobozi wari umaze amezi menshi, cyane cyane ku micungire y’ubukungu, imyenda y’igihugu ndetse n’imikoranire n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF). Hari kandi amakimbirane yavuzwe ku mavugurura ya politiki n’uburyo igihugu cyagombaga kuyoborwa mu gihe kiri imbere.
Nubwo Sonko yakuwe ku buyobozi bwa Guverinoma, aracyafite igikundiro gikomeye mu rubyiruko no mu bayoboke ba PASTEF, ibintu bishobora gukomeza kugira ingaruka muri politiki ya Sénégal mu gihe kiri imbere. Hari amakuru avuga ko ashobora gusubira mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse agakomeza kugira ijambo rikomeye muri politiki y’icyo gihugu.
Ishyirwaho rya Ahmadou Lô riri kurebwa nk’umuhate wa Perezida Faye wo gushaka guhosha umwuka wa politiki no kongera icyizere mu bukungu bw’igihugu kiri mu bibazo by’imyenda ndetse n’ibiganiro bikomeye na IMF.

Perezida wa Sénégal yagize Ahmadou Al Aminou Mohamed Lô Minisitiri w’Intebe mushya, asimbuye Ousmane Sonko wari

















































































































































































