Mu Mudugudu wa Matsinsi, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Alexis Uwizeyimana watewe icyuma kiramwica bikaba byakozwe n’umugore abahatuye bemeza ko ari indaya.
Uyu mugore witwa Mugabekazi yarwanaga n’undi mugabo wari wanze kumwishyura nyuma yo kuryamana, hanyuma undi aje kubakiza ahahurira n’ako kaga.
Yatewe ibyuma inshuro ebyiri bimuviramo urupfu.
Nyina wa nyakwigendera witwa Mujawumukiza Consolée yabwiye UMUSEKE ko yatewe agahinda n’urupfu rutunguranye rw’umwana we kuko nta kibazo yari afitanye n’abaturanyi harimo n’uyu yari agiye gukiza.
Ati: “Bantabaje saa munani z’ijoro bambwira ko umwana wanjye bamuteye icyuma, nahageze nsanga yapfuye.”
Umuturage witwa Uwizeyimana Olive avuga ko uwo batonganaga yabonye Mugabekazi agiye kuzana icyuma, ahita acika undi agarutse agitera nyakwigendera wari uje gukiza ahita apfa.
Ati: “Ubusanzwe uyu mugore wateye Uwizeyimana icyuma agendana inzembe n’ibyuma kuko akunze no kurara ku gasozi kubera imyitwarire mibi.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe wiwa Oswald Nsengimana avuga ko uvugwaho ubwo bwicanyi yagejejwe mu bugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Nyamabuye.
Icyakurikiye ibyo kandi ni uko akabari ibyo byabereyemo kahise gafungwa kuko byabaye mu masaha ubundi utubari tutemerewe gucuruzamo.
Icyakora ngo byabaye uwo mugore ari mu nzira ari gutaha.
Umurambo w’uwo mugabo wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa.
Polisi n’inzego z’ibanze ikunze kuvuga ko ubusinzi ari bwo ntandaro y’urugomo rukorerwa henshi mu Rwanda.

















































































































































































