Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Abanyeshuri barishimira cotex zimeswa zishobora kumara imyaka ibiri zikoreshwa

Abanyeshuri bo mu ishuru GS Remera bahawe izo Cotex n’umuryango Réseau des Femmes zimara imyakla 2 yose zikoreshwa

Abakobwa biga mu mashuri atandukanye bagaragaje ibyishimo nyuma yo guhabwa Cotex zimeswa zishobora kongera gukoreshwa mu gihe cy’imyaka ibiri, bavuga ko zigiye kubafasha mu mibereho ya buri munsi, cyane cyane mu gihe cy’imihango.

Izi Cotex zikorerwa mu Rwanda n’Abanyarwanda, zikaba zikoze mu mwenda udatera ingaruka ku ruhu. Zishobora kumeswa hakoreshejwe isabune isanzwe, zikananikwa zigahita zongera gukoreshwa, bigatuma zidahenda kandi zigakoreshwa igihe kirekire.

Zubatswe ku buryo zifite ibice bitandukanye bifasha gufata amaraso menshi no kuyikumira ngo idasohoka mu myenda y’imbere, bityo bigafasha abakobwa gukomeza isuku no kwirinda guhangayika mu gihe cy’amasomo.

Bamwe mu banyeshuri bo muri GS Remera bahawe izo Cotex n’umuryango Réseau des Femmes, bavuga ko zabafashije cyane, by’umwihariko mu kugabanya amafaranga bakoreshaga kugura izisanzwe ndetse no mu kuborohereza mu buzima bwa buri munsi.

Umwe muri bo avugana n’ikinyamakuru Umusekeke yagize ati: “Niba Pad baduhaye ifurwa, ntibizaba bikinsaba ko irangira nkagura indi, kandi zisigaye zinahenda. Numva ko bigiye kudufasha kurushaho kugira isuku, kuko tubonye Pad imeswa kandi ikamara imyaka ibiri.”

Ubuyobozi bwa GS Remera na bwo bwagaragaje ko bushyigikiye iki gikorwa, kuko gifasha abana b’abakobwa kwiga nta nkomyi ndetse kikajyana n’ipfundo rya gahunda za Leta zo guteza imbere uburezi bwabo.

Umuyobozi w’ishuri, Banzubaze Evaliste, yavuze ko iyi gahunda igira uruhare mu kurinda abakobwa guhezwa cyangwa guhabwa akato, agira ati: “Basaza babo bakangurirwa kutabaha akato no kutabakomera, ahubwo bakabafasha, kandi babyumvise.”

Ku rundi ruhande, Bazarama Marie Michele ushinzwe imibereho myiza muri Réseau des Femmes, yavuze ko hakiri icyuho cy’ubumenyi ku isuku mu gihe cy’imihango mu mashuri, asaba ko ubukangurambaga bukomeza.

Yagize ati: “Cyane cyane ko iyo umuntu atagize isuku mu gihe cy’imihango, hari ingaruka nyinshi nko kurwara indwara zifata imyanya ndangagitsina (infection), kunukira bagenzi be bakamuha akato, cyangwa kugira ibibazo byo mu mutwe byatuma atabasha gukurikirana amasomo ye.”

Iki gikorwa kiri mu rwego rw’umushinga SDSR-Rwanda, ushyirwa mu bikorwa na Réseau des Femmes mu mirenge 15 y’Akarere ka Gasabo, ku bufatanye n’umuryango wa l’AMIE wo muri Canada, uterwa inkunga na Affaires Mondiales Canada.

Abanyeshuri bo mu ishuru GS Remera bahawe izo Cotex n’umuryango Réseau des Femmes zimara imyakla 2 yose zikoreshwa

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities