Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Sena yasabye ko abana bafite Otizime bahabwa ubufasha bwihariye mu burezi n’ubuvuzi

Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda, yatangaje ko hakenewe imbaraga zidasanzwe mu kwita ku bana bafite ikibazo cya Otizime (Autisme), cyane cyane mu kuborohereza kubona serivisi z’ubuvuzi ndetse n’uburezi bubafasha gukura neza no kwiteza imbere.

Yabigarutseho ku wa 17 Kamena 2026 mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Abasenateri, abayobozi b’inzego za Leta n’inzobere mu by’ubuzima, hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo byafasha guhangana n’ubwiyongere bw’iki kibazo mu bana.

Otizime ni indwara cyangwa ubumuga bwo mu mikorere y’ubwonko bugira ingaruka ku buryo umuntu avugana n’abandi, asabana ndetse akitwara. Akenshi ibimenyetso byayo bitangira kugaragara umwana akiri muto, hagati y’amezi make n’imyaka ibiri y’amavuko.

Mu gusoza ibiganiro, Dr Kalinda yagaragaje ko Sena itazahagararira ku nama gusa, ahubwo ko izakomeza gukurikirana uko ikibazo cya Otizime cyitabwaho n’inzego zibishinzwe.

Ati “Otizime ni ikibazo kiremereye igihugu koko. Iki kibazo tugiye kugikurikirana, ibi biganiro ntabwo birangirira aha. Tuzakurikirana ibiri gukorwa tubiganireho, dutange inama tunagenzure inzego za leta zibifite mu nshingano turebe uko bikorwa.”

Perezida wa Komisiyo ya Sena ishinzwe imibereho y’abaturage, uburezi, ikoranabuhanga n’urubyiruko, Hon. Umuhire Adrie, yavuze ko hari imbogamizi zikigaragara aho bamwe mu babyeyi n’imiryango bafite abana bafite Otizime badahita basobanukirwa ikibazo bafite.

Yagaragaje ko hari abakibona nk’ikibazo gituruka ku myizerere cyangwa ibindi bitajyanye n’ubuvuzi, bigatuma badahita bagana abaganga.

Ati “Hari igihe umubyeyi atekereza ko ari nk’imyuka mibi cyangwa ibindi, atari uburwayi ndetse kuba yamujyana kwa muganga ngo avurwe bikaba ikibazo, ahubwo bakagana ubuvuzi bwa gakondo.”

Imibare y’inzego z’ubuzima igaragaza ko abantu bagana amavuriro basaba serivisi zijyanye na Otizime n’ibibazo biyiherekeza bakomeje kwiyongera. Mu mwaka wa 2024, abarenga 800 ni bo bayisuzumishije, mu gihe mu 2025 umubare wabo wiyongereye ukarenga 1,000.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr Gishoma Darius, yavuze ko izo mibare zigaragaza ko abaturage bagenda barushaho gusobanukirwa iki kibazo no kugana serivisi z’ubuzima.

Ati “Nubwo bigaragara ko hari aho bikigoye ariko imibare y’abari kwegera inzego z’ubuzima iri kugenda yiyongera.”

Ku ruhande rw’urwego rw’uburezi, Minisitiri Joseph Nsengimana yavuze ko Guverinoma ikomeje gutegura uburyo bwo korohereza abana bafite Otizime kubona amashuri ababereye.

Yasobanuye ko muri gahunda ya NST2 hateganyijwe kubakwa nibura ishuri rimwe ridaheza muri buri Ntara, rizafasha abana bafite Otizime n’abandi bafite ubumuga bukomeye kubona uburezi bubakwiriye.

Ati “Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), hateganywa kubaka ishuri ridaheza muri buri ntara, rizajya ryakira abafite ikibazo cya otizime ndetse n’ubundi bumuga, butabemerera kwiga mu yandi mashuri hamwe n’abandi.”

Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko Otizime ikunze kugaragara cyane mu bana b’abahungu kurusha abakobwa, ibintu bituma inzego z’ubuzima zikomeza gushimangira ubukangurambaga bwo kuyimenya no kuyitahura hakiri kare kugira ngo abafite iki kibazo bahabwe ubufasha bukwiye.

Perezida wa Sena, Dr François, yavuze ko kugira ngo ikibazo cy’abana bafite Otizime gikemuke hakenewe imbaraga nyinshi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities