Iyi myitozo izabera ku mupaka wa Gatuna, aho izaba igamije kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima mu bihugu byombi

U Rwanda na Uganda bigiye gukorera hamwe imyitozo igamije kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima mu bihugu byombi, kugira ngo zirusheho kwitegura no guhangana n’ibyorezo n’ibindi bibazo by’ubuzima rusange bishobora kwambuka imipaka.

Iyi myitozo iteganyijwe kubera ku mupaka wa Gatuna/Katuna, uhuza ibihugu byombi, kuva ku wa 10 kugeza ku wa 12 Ugushyingo 2026. Izitabirwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, ku bufatanye bwa Minisiteri z’Ubuzima z’u Rwanda na Uganda hamwe n’abafatanyabikorwa bazo.

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko uyu mwitozo uzaba ugizwe n’ibikorwa byateguwe bigaragaza uko inzego bireba zagira icyo zikora mu gihe habaye icyorezo cyangwa ikindi kibazo cy’ubuzima rusange gisaba ubutabazi bwihuse.

Mu byo uyu mwitozo uzibandaho harimo kunoza imikoranire hagati y’ibihugu byombi, guhanahana amakuru ku gihe no guhuza ibikorwa by’ubutabazi. Hazanibandwa ku buryo abarwayi bashobora koherezwa mu bigo nderabuzima cyangwa ibitaro bibasha kubitaho mu gihe habaye ikibazo cy’ubuzima.

Ubufatanye nk’ubu bufatwa nk’ubufite akamaro kuko indwara z’ibyorezo zishobora gukwirakwira zitarinze kubahiriza imipaka y’ibihugu. Ibi bituma ibihugu bihana imbibi bikenera kugira uburyo buhamye bwo kumenya ibibazo bishobora kuvuka, kubimenyesha abandi no gufatanya kubikumira.

Abakoresha umupaka basabwe kudahagarika umutima

Mu gihe cy’imyitozo, abagenzi n’abaturage bakoresha umupaka wa Gatuna/Katuna bashobora kubona ibikorwa bitandukanye birimo abakozi b’inzego z’ubuzima n’izindi nzego zikorera ku mupaka.

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yasobanuye ko ibyo bikorwa bizaba ari imyitozo gusa, bityo ko bitagomba gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko hari icyorezo cyadutse cyangwa ikibazo nyakuri cy’ubuzima cyabayeho. Iri tangazo ryagize riti: “Ibi bikorwa biri mu bigize umwitozo, kandi ntibikwiye kwitiranywa n’ikibazo nyakuri cy’ubuzima gisaba ubutabazi bwihuse.”

Abaturage n’abagenzi bakoresha uwo mupaka basabwe gukorana n’amatsinda azaba akora imyitozo no gukurikiza amabwiriza azatangwa n’inzego zibishinzwe.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda, Prof. Charles Olaro, yashimiye abakozi bo mu nzego z’ubuzima, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego z’umutekano n’abandi bagira uruhare mu kongerera igihugu ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima rusange.

Uyu mwitozo uteganyijwe mu gihe u Rwanda na Uganda bikomeje gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye, harimo n’izirebana no kurinda ubuzima bw’abaturage. Ibihugu byombi bifite umupaka uhuriweho unyurwaho n’abantu n’ibicuruzwa, ku buryo ubufatanye mu gukumira no guhangana n’indwara z’ibyorezo bushobora kugira uruhare mu kurinda abaturage b’impande zombi.

Biteganyijwe ko imyitozo izafasha inzego z’ibihugu byombi gusuzuma uko ziteguye guhangana n’ibibazo by’ubuzima byambukiranya imipaka, no kumenya aho hakenewe kunozwa kugira ngo ubutabazi burusheho gutangwa neza kandi ku gihe.

Iyi myitozo izabera ku mupaka wa Gatuna, aho izaba igamije kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima mu bihugu byombi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *