Connect with us

Hi, what are you looking for?

Hanze

Sheikh Hamad asigiye Qatar umurage wo kuba igihugu cy’igihangange ku Isi

Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani wabaye Umuyobozi w'Ikirenga asigiye iki Qatar

Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani wabaye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar hagati ya 1995 na 2013 azibukwa nk’umuyobozi wahinduye iki gihugu mu bukungu, uburezi, ubuvuzi, itangazamakuru, siporo n’ububanyi n’amahanga, akakigira kimwe mu bihugu bifite ijambo rikomeye ku Isi.

Abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye, barimo Perezida Paul Kagame, bari i Doha muri Qatar aho bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Sheikh Hamad wapfuye ku wa 12 Nyakanga 2026.

Mu gihe yafataga ubutegetsi mu 1995, Qatar yari igihugu gito gifite umutungo munini wa gaz karemano ariko utarabyazwa umusaruro uhagije. Mu myaka 18 yayoboye, yashyize imbere gahunda yo gukoresha uwo mutungo mu kubaka ubukungu burambye no guteza imbere izindi nzego z’iterambere.

Muri icyo gihe, umusaruro mbumbe wa Qatar wazamutse uva kuri miliyari 8 z’Amadolari ya Amerika ugera hafi kuri miliyari 199 z’Amadolari mu 2013, igihugu kiba icya mbere ku Isi mu kohereza hanze gaz itunganyijwe (LNG), ndetse gitangira kugira uruhare rukomeye ku rwego mpuzamahanga.

Mu rwego rw’ishoramari, yashyizeho Qatar Investment Authority (QIA) mu 2005, ikigega cyashoye imari mu bigo n’imishinga ikomeye ku Isi birimo Volkswagen, Barclays, Harrods, Paris Saint-Germain n’inyubako zikomeye zirimo The Shard i Londres. Kugeza ubu, umutungo wa QIA ubarirwa muri miliyari zirenga 500 z’Amadolari.

Sheikh Hamad yanagize uruhare rukomeye mu guteza imbere itangazamakuru binyuze mu ishingwa rya Al Jazeera mu 1996, ryaje kuba kimwe mu bitangazamakuru bikomeye ku Isi, rituma Qatar irushaho kugira ijambo mu makuru mpuzamahanga.

Mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, yashoye imari nyinshi muri Qatar Airways, yavuye ku kuba sosiyete nto ikora ingendo nke, ikura ikaba imwe mu zikomeye ku Isi ikorera mu mijyi irenga 170, mu gihe ikibuga cy’indege cya Hamad International Airport cyahindutse ihuriro rikomeye ry’ingendo mpuzamahanga.

Yashyize kandi imbaraga mu burezi n’ubushakashatsi, aho binyuze muri Qatar Foundation na Education City, amashami ya kaminuza zikomeye ku Isi nka Georgetown University, Carnegie Mellon University na Texas A&M University yafunguwe muri Qatar, igihugu gitangira kubakwa gishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Mu rwego rw’ubuzima, umubare w’ibitaro warazamutse uva kuri bine mu 1998 ugera kuri 13 mu 2012, harimo ibigo byihariye nka Aspetar, kizobereye mu kuvura abakora siporo.

Siporo na yo yabaye kimwe mu bikoresho byafashije Qatar kumenyekana ku Isi. Muri 2010, igihugu cyegukanye uburenganzira bwo kwakira Igikombe cy’Isi cya FIFA 2022, kiba igihugu cya mbere cy’Abarabu n’icyo mu Burasirazuba bwo Hagati cyakiriye iri rushanwa.

Ku ruhando rwa dipolomasi, Doha yabaye ahantu h’ingenzi habera ibiganiro by’amahoro mu bihugu birimo Liban, Sudani, Yemen, Somalia na Palestine, ndetse na n’ubu Qatar ikomeje kugira uruhare mu buhuza bw’amakimbirane atandukanye ku Isi.

Umurage wa Sheikh Hamad ugaragarira mu guhindura Qatar igihugu kitari kizwi cyane kikaba kimwe mu bifite ubukungu bukomeye, ishoramari rinini, ibikorwaremezo bigezweho n’uruhare rugaragara mu bibazo mpuzamahanga. Abasesenguzi bavuga ko icyerekezo cye cyatumye Qatar iba urugero rw’igihugu cyakoresheje neza umutungo kamere mu kubaka iterambere rirambye no kongera ijambo ryacyo ku ruhando rw’Isi.

Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani wabaye Umuyobozi w’Ikirenga asigiye iki Qatar

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities