Abantu barenga ibihumbi 300 bamaze kuva mu ngo zabo mu majyepfo y’u Bufaransa kubera inkongi y’umuriro ikomeje gukwira mu bice bitandukanye, ihungabanya ubuzima bw’abaturage ndetse inashyira ibikorwa remezo mu kaga.
Inzego z’u Bufaransa zikomeje guhangana n’inkongi y’umuriro ikomeje gukwirakwira mu majyepfo y’icyo gihugu, aho abaturage benshi bakuwe mu byabo mu rwego rwo kubarinda ingaruka z’uyu muriro ukomeje kwiyongera.
Ku mugoroba wo ku wa 25 Nyakanga 2026, ubuyobozi bwatangaje ko hari abandi baturage ibihumbi 55 basabwe guhita bimuka, cyane cyane mu turere twa Gironde na Landes, aho umuriro ukomeje gukaza umurego.
Uyu muriro ugeze hafi y’umujyi wa Bordeaux, bituma inzego zishinzwe umutekano zisaba abaturage batuye hafi y’ahibasiwe guhita bava mu ngo zabo bakerekeza mu bice bifite umutekano mu rwego rwo kwirinda ibyago.
Abashinzwe ubutabazi bavuga ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana, ariko bakagaragaza ko umuyaga mwinshi n’ubushyuhe bukabije biri gutuma umuriro ukwirakwira ku muvuduko mwinshi, bigakomeza kugora ibikorwa byo kuwuzimya.
Kapiteni Nicolas Braz, umwe mu bayobozi b’itsinda rizimya inkongi z’umuriro, yavuze ko ihindagurika ry’ikirere rituma umuriro uhora uhindura icyerekezo, bikaba bikomeza kongera imbogamizi ku bari kuwurwanya.
Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko Guverinoma y’u Bufaransa yakajije ibikorwa byo gutabara abaturage no kuzimya umuriro, anizeza ko abazahura n’ingaruka z’iyi nkongi bazafashwa, ndetse n’ibikorwaremezo byangiritse bikazasanwa.
Mu gukomeza kongera ubushobozi bw’ubutabazi, abasirikare barenga 200 boherejwe gufasha inzego z’umutekano n’abazimya inkongi, mu gihe ibikorwa byo guhangana n’uyu muriro bikomeje nubwo icyawuteye kitaramenyekana.

Abarenga 300,000 bamaze kwimurwa n’inkongi y’umuriro mu Bufaransa























































































































































































