Abatuye mu murwa mukuru wa Niger, Niamey, batangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane humvikanye urusaku rw’amasasu hafi y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Diori Hamani, hashize amezi make iki gikorwaremezo kigabweho igitero gikomeye cy’imitwe y’iterabwoba.
Bamwe mu baturage babwiye AFP ko urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo, rukaba rwaturukaga hafi y’irembo ryinjira ku kibuga cy’indege.
Umwe muri bo yagize ati: “Natangiye kumva amasasu muma saa kumi n’ebyiri z’igitondo. Amasasu yaturukaga ku kibuga cy’indege, aho binjirira.”
Undi muturage na we yemeje ko amasasu yavugiraga mu gace kegereye aho binjirira ku kibuga cy’indege, mu gihe icyo gihe nta tangazo ryari ryatangazwa n’inzego z’umutekano.
Iki kibazo kibaye nyuma y’igitero gikomeye cyabaye muri Mutarama 2026, ubwo ikibuga cy’indege cya Diori Hamani cyagabwaho igitero cyatangajwe n’umutwe wa Islamic State in the Sahel (EIS). Icyo gitero cyaje gusubizwa inyuma n’ingabo za Niger zifatanyije n’abarwanyi b’Abarusiya bari muri icyo gihugu.
Mbere y’icyo gitero, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro byibandaga cyane mu bindi bice bya Niger, kure y’umurwa mukuru. Nyuma yacyo, ubuyobozi bwafashe ingamba zirimo gusenya inzu zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gace kegereye ikibuga cy’indege, nyuma yo kuvuga ko hari harinjiwemo n’abarwanyi bagize uruhare muri icyo gitero.
Niger, igihugu giherereye mu karere ka Sahel muri Afurika y’Iburengerazuba, imaze imyaka isaga icumi ihanganye n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na Al-Qaeda ndetse n’Islamic State, yakunze guteza umutekano muke mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.
Mu gihe hagitegerejwe amakuru arambuye ku byabaye kuri uyu wa Kane, impungenge z’umutekano zikomeje kwiyongera mu murwa mukuru wa Niamey, cyane cyane hafi y’ibikorwa remezo bikomeye birimo ikibuga mpuzamahanga cy’indege.

Mu kurwa mukuru Niamey hongeye kumvikana urusaku rw’amasasu yaturukaga ku kibuga cy’indege cya Diori Hamani

















































































































































































