Abaturage bagera ku bihumbi 6.000 bo hirya no hino mu Rwanda bagiye guhabwa serivisi yo kubagwa indwara y’ishaza ku buntu, mu gikorwa kiri gukorwa ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rw’ubuvuzi bw’amaso.
Ni gahunda iri gukorwa mu rwego rwo gufasha abaturage bafite ibibazo by’amaso cyane cyane abageze mu zabukuru, aho byitezwe ko abantu barenga 90.000 bazabanza gusuzumwa kugira ngo hamenyekane abafite uburwayi butandukanye bw’amaso bukeneye kuvurwa.
Iki gikorwa cyo kubaga ishaza cyatangiye ku wa 10 Gicurasi 2026 mu Karere ka Rulindo, ku Bitaro bya Gisirikare bya Kinihira, aho abarwayi 69 ari bo babazwe ku munsi wa mbere.
Abaganga b’inzobere mu kuvura no kubaga amaso bo mu Ngabo z’u Rwanda ni bo bari kuyobora iki gikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’Umuryango The Fred Hollows Foundation usanzwe ukora ibikorwa byo kurwanya ubuhumyi no kuvura indwara z’amaso. Hibanzwe cyane ku bantu bafite imyaka irenga 50, kandi serivisi zose zikaba zitangirwa ubuntu.
Umugaba Mukuru Wungirije ushinzwe serivisi z’ubuvuzi mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Dr. Nkurikiye John, yavuze ko indwara y’ishaza iri mu ndwara z’amaso zishobora gukemurwa byoroshye igihe habonetse ubushobozi bukenewe.
Ati: “Ntabwo igikorwa cyo kubaga ishaza ari cyo twibandaho kurusha ibindi, ariko ibi by’amaso ni uko twashoboye kubona ubushobozi butwemerera gukora muri buri karere, niyo mpamvu twagitandukanyije n’ibindi ariko si uko ari cyo kibazo kiruta ibindi, ahubwo ni ikibazo cyoroshye gukemura iyo tubonye ubushobozi.”
Yongeyeho ko nubwo kubaga umuntu umwe bishobora gutwara amafaranga agera kuri miliyoni 1,5 Frw, abaturage bo bari guhabwa izi serivisi nta kiguzi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, yavuze ko uburwayi bw’amaso bukomeje kwibasira cyane abantu bakuze, cyane cyane abakererwa kwivuza cyangwa bakivuza nabi.
Yagize ati: “Abantu bari hejuri y’imyaka 50 ni bo bakunze kwibasirwa n’ikibazo cy’uburwayi bw’amaso, uramutse urebye ibyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, riteganya ni uko abantu bane kuri miliyoni bagomba kuba babona iyo serivisi y’ubuvuzi bw’amaso mu gihe twebwe turi kuri 2,5. Ibyo biterwa n’uko twavuye kure ariko hari ibiri gukorwa aho ubu hari ibigo by’ubuzima bivura amaso birenga 500, tukaba dufite n’abaforomo babihuguriwe ariko dufite n’abaganga binzobere 30.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko abaturage benshi bafite ibibazo by’amaso bakunze gutinya kujya kwivuza kubera impungenge z’ibiciro byo kwa muganga.
Ati: “Twabonye ko hari abantu benshi bafite ibibazo ariko batajyaga batinyuka ngo bajye ku bitaro kwivuza, abenshi batinyaga ko ubuvuzi bwaba buhenze kumva ko rero Ingabo na Polisi bari kudufasha kugira ngo izo serivisi zitangirwe ubuntu ni ikintu cyadufashije mu bukangurambaga.”
Yagaragaje kandi ko ikibazo cy’isuku nke ndetse no kunywa inzoga z’inkorano biri mu bishobora guteza uburwayi bw’amaso no kongera ibyago byo guhuma.
Imibare igaragaza ko abarenga 56% by’abafite ikibazo cyo kutabona mu Rwanda baba baratewe n’indwara y’ishaza, kandi ari indwara ishobora kuvurwa igakira binyuze mu kubagwa mu gihe gito kitarenga iminota 15.
Biteganyijwe ko muri buri karere hazaboneka nibura abaturage 200 bazahabwa serivisi yo kubagwa ishaza muri iyi gahunda. Mu mwaka wa 2025, abantu 3.400 ni bo babazwe ishaza binyuze muri gahunda nk’iyi yateguwe n’Ingabo z’u Rwanda.

Ingabo na Police by’u Rwanda kubufatanye n’inzego z’ubuzima biri mu gikorwa cyo kuvura indwara y’ishyaza k’ullu buntu.


















































































































































































