Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yavuze ko nta gihugu gifite ububasha bwo gukura ikindi mu ihuriro rya G20, ashimangira ko Afurika y’Epfo iri mu bihugu byagize uruhare mu ishingwa ry’iri huriro ry’ibihugu bikize kandi bikomeye ku Isi.
Ibi yabigarutseho nyuma y’inama y’Abaminisitiri bo mu ihuriro rya BRICS yabereye i New Delhi, aho yagarutse ku mubano igihugu cye gifitanye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’amakuru amaze iminsi avugwa ku by’uko Afurika y’Epfo ishobora kutazatumirwa mu nama ya G20 izabera muri Amerika mu 2026.
Lamola yavuze ko umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje guhindagurika bitewe n’ibihe n’inyungu za dipolomasi, ariko agaragaza ko Afurika y’Epfo ikomeje gukorana n’inzego zitandukanye zo muri Amerika zirimo Inteko Ishinga Amategeko, ibigo by’ubushakashatsi, kaminuza n’abashoramari.
Ati: “Tubyitaho uko bije n’uko bigenda. Twakunze gukorana n’Ibiro bya Perezida wa Amerika (White House) ndetse n’ibice bitandukanye bya Amerika, nk’Inteko Ishinga Amategeko, za kaminuza, ibigo by’ubushakashatsi n’ibigo by’ubucuruzi.”
Yavuze kandi ko igihugu cye cyatunguwe no kubona umubare munini w’Abanyamerika basura Afurika y’Epfo, ibintu yavuze ko bifasha mu gukomeza umubano hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Ku bijyanye n’amakuru avuga ko Perezida Donald Trump ashobora kubuza Afurika y’Epfo kwitabira inama ya G20, Lamola yavuze ko ibyo bidashoboka kuko igihugu kimwe kidafite ububasha bwo kwikuriraho ikindi mu muryango.
Ati: “Ntabwo akwiriye kuvuga ko tutazitabira inama ya G20 cyangwa ko tudakwiriye kubarizwa muri iri huriro kubera ko turi mu bihugu byawutangije kandi ntabwo igihugu kibarizwa muri G20 gifite ububasha bwo kuvuga ko ikindi gihugu kitazongera kuba umunyamuryango.”
Yongeyeho ko ibihugu byinshi biri muri G20 birimo Brazil n’u Burusiya bishyigikiye ko Afurika y’Epfo ikomeza kuba umunyamuryango w’iri huriro.
Amakuru y’ukutumvikana hagati ya Amerika na Afurika y’Epfo yatangiye gukwirakwira nyuma y’uko mu mpera za 2025 Amerika itangaje ko izakira inama ya G20 mu 2026 ariko ntitumire Afurika y’Epfo, ndetse igakuraho ku mbuga zayo amakuru yose yerekeye imyanzuro yafatiwe mu nama yabereye muri Afurika y’Epfo muri 2025.
Kwamamaza ko Afurika y’Epfo ishobora kuva muri G20 byongeye kuvugwa muri Mutarama 2026 ubwo Minisitiri w’Imari w’iki gihugu, Enoch Godongwana, yavugaga mu nama mpuzamahanga y’ubukungu yabereye i Davos ko igihugu cye kiri gutekereza ku hazaza hacyo muri iri huriro.
Ihuriro rya G20 rihuza ibihugu bikomeye mu bukungu ku Isi birimo Ubushinwa, Ubuhinde, Ubuyapani, Ububiligi, Ubufaransa, Ubwongereza na America n’ibindi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola

















































































































































































