“Siporo yubaka umubiri ikanarinda ubwonko,” Minisitiri Nsanzimana
Minisitiri Nsanzimana yashishikarije urubyiruko gukoresha siporo mu kurwanya ibiyobyabwenge
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’abakuze kwimakaza umuco wo gukora siporo, agaragaza ko ari imwe mu nzira zifasha kubungabunga ubuzima bw’umubiri n’ubwenge no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ibi yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, ubwo yitabiraga imyitozo ya Karate iba buri kwezi, yahuriranye n’ubukangurambaga bugamije gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Iyo myitozo yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Siporo ni ubuzima-Gusinda si ibyacu”, igamije gushishikariza abantu guhitamo siporo nk’imwe mu nzira zo kwirinda imyitwarire yangiza ubuzima, irimo kunywa inzoga nyinshi no gukoresha ibiyobyabwenge.
Minisitiri Nsanzimana yasobanuye ko siporo ifasha umuntu gukoresha igihe n’imbaraga ze mu bikorwa byubaka ubuzima, bityo ikaba yagira uruhare mu gukumira ikoreshwa ry’ibintu bishobora kwangiza umubiri n’ubwonko.
Yagize ati “Siporo yubaka umubiri ikanarinda ubwonko. Yubaka ukwihangana n’ikinyabupfura biba bikenewe kugira ngo bifashe abantu kugabanya inzoga cyangwa kureka burundu inzoga n’ibiyobyabwenge.”
Yagaragaje kandi ko siporo ifasha gukomeza amagufa n’imikaya, kongera imbaraga z’umubiri no kugabanya ibyago byo guhura n’ibibazo bimwe na bimwe by’ubuzima bwo mu mutwe, birimo kwiheba n’agahinda gakabije.
Yasabye abaturage muri rusange kugira siporo igikorwa cya buri gihe aho kuyikora ari uko habonetse umwanya gusa, ashimangira ko kuyigira umuco ari imwe mu nzira zo kwirinda indwara no kugabanya gukenera serivisi z’ubuvuzi.
Ubu butumwa bwatangiwe mu gikorwa gihuza siporo n’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, hagamijwe gushishikariza urubyiruko gufata ibyemezo birengera ubuzima bwabo no kwitabira ibikorwa bibafasha kugira imibereho myiza.