GOICO: Ibicuruzwa by’agaciro ka miliyari zisaga 30 Frw byahiye, Leta yasezeranyije ubufasha

0
GOVERNMENT SUPPORT TO GOICO MARKET

Inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya kijyambere rya GOICO Plaza riri mu Mujyi wa Musanze ku wa 10 Ukwakira 2026, yangije ibicuruzwa by’abacuruzi bifite agaciro k’agateganyo ka miliyari zisaga 30 Frw, mu gihe Leta y’u Rwanda yatangaje ko izafatanya n’abagize igihombo mu gusana iri soko no gusubukura ibikorwa by’ubucuruzi.

Ibarura ry’ibanze ryagaragaje ko ibicuruzwa n’ibikoresho byari mu gice kinini cy’inyubako cyahiye bifite agaciro ka miliyari zisaga 30 Frw. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko agaciro nyako k’ibyangiritse kazamenyekana nyuma yo kurangiza kubarura ibicuruzwa byose byibasiwe n’inkongi. Yongeyeho ko inyubako ubwayo ifite agaciro ka miliyari 17 Frw.

Iri soko ryakoreragamo abacuruzi basaga 2.000, rikaba ryaribasiwe n’umuriro watangiye ahagana saa kumi z’igicamunsi. Amakuru yatangajwe avuga ko inkongi ishobora kuba yaratewe n’amashanyarazi mu gihe abasudira ibyuma bari mu mirimo yo gusana igice cyo hejuru cy’inyubako, nubwo iperereza ku cyayiteye rikomeje.

Amagorofa ane y’inyubako ni yo yibasiwe n’umuriro, mu gihe igice cyo hasi cyo cyarokotse. Nubwo inkongi yangije ibintu byinshi, nta muntu wahasize ubuzima. Guverinoma yatangaje ko abantu babiri bakomeretse byoroheje, abandi 15 bagahungabana, bose bakaba baragejejwe kwa muganga. Abenshi mu bahungabanye bari bamaze gusezererwa, mu gihe abandi babiri bakomeje gukurikiranwa n’abaganga.

Gusahura ibicuruzwa by’abari mu kaga byateje impaka

Mu gihe bamwe mu bacuruzi bahataniraga kurokora ibicuruzwa byabo, hari abantu bashinjwe kubyiba bitwaje ko baje gutabara. Abaturage n’abacuruzi bagaragaje ko ibyo bikorwa byongereye igihombo cy’abari basanzwe bahanganye n’ingaruka z’inkongi.

Nyandera Eugène, umwe mu baturage wabonye ibyabaye, yabwiye Imvaho Nshya ko abantu benshi bahise bahagera inkongi igitangira, ariko ko bamwe muri bo batari bagamije gutabara.

Yagize ati: “Hano iri soko ryafashwe n’inkongi ahagana saa kumi ariko nyuma y’iminota 30 abantu bari bamaze kuzura, harimo abantu bakuru, urubyiruko n’abandi. Icyambabaje ni ukubona bamwe bakuraga ibintu mu isoko bitwaje ko baje gutabara, bakabipakira kuri moto bagataha. Bamwe batwaye matela, telefone, ndetse hari n’uwahise ajya kuri moto ya mugenzi we wacururizaga muri iri soko, aza gufatwa.“

Uwayezu André, umwe mu bacururizaga muri GOICO Plaza, na we avuga n’Imvaho Nshya yavuze ko ubwo yageragezaga gukura ibicuruzwa mu iduka rye, hari abandi bahitaga babitwara aho kubifasha kurokoka.

Yagize ati: “Birababaje kubona uri mu kaga umuntu akitwaza ko aje gutabara, nyamara ahubwo aje kwiba. Tekereza ko nari ndi mu igirofs ya kane, nkohereza ibicuruzwa byanjye hasi, abandi bagahita babipakira kuri moto. Ikibabaje ni uko atari urubyiruko gusa; wabonaga abantu batandukanye bagamije kwitwarira ibyo bari bakwiye gutabara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yamaganye ibikorwa byo gusahura ibicuruzwa by’abacuruzi bagize ibyago, avuga ko ababikoze bakwiye kunengwa kandi ko amategeko ashobora gukurikizwa igihe bibaye ngombwa.

Yagize ati: “Uwaba yakoze iryo kosa ryo gusahura aho gutabara akwiye kunengwa, ndetse byaba ngombwa amategeko agakurikizwa. Ni yo mpamvu, kubera ko byagaragaye ko mu kuzimya GOICO hari bamwe basahuraga aho gutabara, twasabye ababashije kugira icyo barokora gukusanya utwabo bafatanyije n’abo bazi kandi bizeye. Utewe aratabarwa, uwagize ibyago agahozwa. Indangagaciro na kirazira by’Umunyarwanda ntibigarukira mu bihe byiza gusa, ahubwo bigaragarira no mu bihe nk’ibi.”

Leta isezeranya ubufasha mu gusana isoko n’ibindi

Mu butumwa yashyize ahagaragara ku wa 11 Ukwakira 2026, Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije abacuruzi, abikorera, abakoreraga muri GOICO n’imiryango yose yagizweho ingaruka n’iyi nkongi.

Leta yashimiye Polisi y’u Rwanda, cyane cyane ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, inzego z’ibanze n’abaturage bafatanyije mu bikorwa byo gutabara. Yashimye kandi uruhare rwabo mu kurengera ubuzima bw’abantu no gukumira ko umuriro ukwira mu zindi nyubako z’ubucuruzi zegeranye n’isoko.

Guverinoma yatangaje ko inzego zibifitiye ububasha zigikora iperereza ku cyateye inkongi, inizeza ubufatanye mu gusana isoko kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bisubukurwe.

Icyakora, kugeza ubu, ibyangiritse biracyabarurwa, bityo agaciro ka nyuma k’igihombo gashobora gutandukana n’ako ibarura ry’ibanze ryagaragaje. Ku bacuruzi basaga 2.000 bakoreraga muri iri soko, ikibazo gikomeye ni uko bazongera kubona aho gukorera n’uko bazasubukura ibikorwa byabo nyuma y’iki cyago cyangije igice kinini cy’inyubako n’ibicuruzwa byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *