Igihugu cya Venezuela cyahuye n’umutingito mu rukerera rwo ku wa 25 Kamena 2026, aho imitingito ibiri ikurikiranye yibasiye ibice bitandukanye by’iki gihugu igateza ibyangiritse bikomeye ku nyubako n’ibikorwa remezo.
Amakuru y’ibanze yatanzwe n’ubuyobozi agaragaza ko abantu 32 bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’iyi mpanuka, mu gihe abarenga 700 bakomerekeye mu gusenyuka kw’inyubako zitandukanye. Umutingito wa mbere wari ku gipimo cya 7.2 wibasiye hafi y’Umujyi wa Caracas, nyuma y’amasegonda make ukurikirwa n’undi wa 7.5 wakubise cyane agace ka Yumare.
Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela, Delcy Rodríguez, yagejeje ijambo ku baturage kuri televiziyo y’igihugu, agaragaza ko inzego z’ubutabazi zikomeje gukora ibishoboka byose mu gushakisha no gutabara abagwiriwe n’inyubako.
Ati “Inyubako zaridutse, ubu turi gushyira imbaraga nyinshi zishoboka mu kurokora ubuzima bw’abantu benshi bushoboka… Mfashe umwanya ngo mvuge ko ibyabaye biteye agahinda, kandi turahumuriza ababuze ababo, turi kumwe nabo muri ibi bihe bitoroshye.”
Yanatangaje ko amakipe y’ubutabazi aturutse mu bihugu bitandukanye ategerejwe gufasha mu bikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero no gutanga ubutabazi bwihuse. Yashimiye kandi Perezida Donald Trump ku bufasha Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye gutanga.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibyangiritse bikomeye byatewe n’uyu mutingito, harimo n’ibice by’Ikibuga cy’Indege cya Simón Bolívar International Airport byangiritse bikomeye.
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’Isi n’ubutaka cyatangaje ko umubare w’abahitanywe n’iyi mitingito ushobora gukomeza kwiyongera cyane, ndetse bamwe mu bahanga bakavuga ko ushobora kurenga abantu 10.000 bitewe n’umubare munini w’abakiri munsi y’inyubako zasenyutse n’abataraboneka.
Venezuela isanzwe iri mu bice bikunda kwibasirwa n’imitingito kubera imiterere y’ubutaka bwayo. Mu mateka y’iki gihugu, umutingito wabaye mu 1812 wahitanye abantu bagera ku 30.000 mu mijyi ya Merida na Caracas, mu gihe undi wabaye mu 1967 wahitanye abantu 240 ndetse ugasenya inyubako nyinshi mu murwa mukuru.

Imitingito ibiri ikomeye imaze kwangiza byinshi muri Venezuwela aho kuri ubu aberenga ibihumbi 10,000 bahitanywe nawo

















































































































































































