Chorale Christus Regnat, imwe muri korali zikunzwe muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, igiye kwizihiza imyaka 20 imaze mu ivugabutumwa binyuze mu muziki, ibinyujije mu gitaramo cyiswe ‘i Bweranganzo Concert’, kizaba ku nshuro ya gatatu.
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 29 Ugushyingo 2026, kizaba umwanya wihariye wo gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka 20, aho abaririmbyi b’iyi korali n’abakunzi bayo bazahurira mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Chorale Christus Regnat yatangiye mu 2006, ivukira kuri Centre Christus i Remera. Yashinzwe n’abakirisitu bari bafite icyifuzo cyo kujya baririmbira Imana mu buryo bunogeye amatwi, mu bitambo bya Misa no mu yindi mihango ya Kiliziya.
Izina Christus Regnat rikomoka mu rurimi rw’Ikilatini risobanura ngo «Kristu arategeka». Ni izina rijyanye n’intego y’iyi Korali yo gukoresha impano yo kuririmba mu kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha abantu kurushaho kwegera Imana.
Mu myaka 20 imaze, yagiye ikura haba mu mubare w’abayigize ndetse no mu bikorwa by’ivugabutumwa. Mu 2022, ubwo yizihizaga imyaka 16, yari imaze kugira abaririmbyi bagera ku 100, b’ingeri zitandukanye. Yari imaze gushyira hanze Album eshanu z’indirimbo z’amajwi, iya gatandatu ikaba iri hafi gusohoka.
Ni imwe mu makorali yamenyekanye kubera kuririmba indirimbo zifite injyana n’uburyohe bwihariye, zirimo izihimbaza Imana mu ndimi zitandukanye, ndetse n’izigaruka ku muco nyarwanda.
Mu ndirimbo zayihesheje igikundiro harimo «Igipimo cy’Urukundo» ya Rugamba Sipiriyani basubiyemo, «Mama Shenge» yakoranye n’abahanzi Yverry na Andy Bumuntu, «Kuzwa Iteka», «Abatoya Ntibagapfe», «Twarakuyobots », «Dore Umubyeyi » n’izindi.
Mu rugendo rwayo, Chorale Christus Regnat ntiyagarukiye ku kuririmbira abakirisitu mu nsengero gusa, ahubwo yagiye inategura ibitaramo, igakorana n’abandi bahanzi ndetse ikagura umubano n’andi makorali yo mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu bikorwa by’ingenzi byaranze urugendo rwayo harimo igitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), ahahoze hitwa Camp Kigali, mu 2019, aho yakoranye n’umuhanzi w’Umufaransa Jean-Claude Gianadda.
Icyo gitaramo cyari intambwe ikomeye mu rugendo rw’iyi korali, kuko cyayihaye umwanya wo guhuza abakunzi b’umuziki wa Kiliziya Gatolika n’umuziki w’abandi bahanzi bo hanze y’u Rwanda.
Chorale Christus Regnat kandi yagiye igaragaza ko ivugabutumwa ryayo ridashingiye ku muziki gusa, ahubwo rinajyana n’ibikorwa by’urukundo no gufasha abatishoboye.
Mu 2024, igitaramo cyayo cya kabiri cya ‘i Bweranganzo’ cyari gifite umwihariko wo gufasha gahunda ya ‘Dusangire Lunch’, igamije guteza imbere imirire y’abanyeshuri ku mashuri.
Amafaranga azava muri icyo gitaramo yari agamije gufasha Ishuri ryisumbuye rya Saint Joseph le Travailleur (ESSJT), aho iyi korali yakoreraga imyitozo, nyuma yo kubona ko hari abanyeshuri bagorwa no kubona amafunguro n’ibikoresho by’ishuri.
Ibi byagaragaje ko ubutumwa bwa Chorale Christus Regnat burenga imbibi z’umuziki, bukagera no mu gufasha umuryango mugari.
“I Bweranganzo” uzaba umwanya wo kwizihiza imyaka 20.
Igitaramo “i Bweranganzo” kimaze kumenyekana mu bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana. Cyaratangiye nk’umwanya wo guhuriza hamwe abantu bakunda umuziki mwiza, bagasangira ibyishimo byo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu 2023, hateguwe igitaramo cya mbere cyiswe iri zina. Ubuyobozi bw’iyi korali bwasobanuye ko intego yari uguhuza impano zitandukanye, zirimo iz’abahanzi, abacuranzi n’umuziki gakondo, kugira ngo abantu b’ingeri zose babone ibyo bishimira. Icyo gihe kandi yagaragaje icyifuzo cyo kuzamura iki gikorwa kikazagera ku rwego rw’iserukiramuco mu gihe kiri imbere.
Mu 2024, iyi korali yongeye gutegura ku nshuro ya kabiri “i Bweranganzo”, igihuza n’igikorwa cyo gushyigikira gahunda yo gufasha abanyeshuri kubona amafunguro ku ishuri.
Ubu, ku nshuro ya gatatu, iki gitaramo kizaba gifite umwihariko ukomeye kuko kizahurirana no kwizihiza imyaka 20 Chorale Christus Regnat imaze ikora ivugabutumwa binyuze mu muziki.
Abazacyitabira bazagira amahirwe yo kongera kumva zimwe mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake, ndetse no gusangira n’iyi korali ibihe by’ibyishimo, bashimira Imana ku rugendo rw’imyaka 20.
Abategura “i Bweranganzo Concert – 3rd Edition” batangaje ko igitaramo kizaba ku Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, muri Hotel Sainte Famille i Kigali.
Chorale Christus Regnat irahamagarira abakunzi bayo, abakunda umuziki wa korali n’abandi bose bifuza gusangira ibihe byo guhimbaza Imana kuzitabira iki gitaramo.
Kuri iyi korali, imyaka 20 si umubare gusa, ahubwo ni amateka y’urugendo rwahurije hamwe abantu batandukanye, bakoresha impano bahawe n’Imana mu kuyihimbaza no kugeza ubutumwa bwiza ku bandi.
