Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye ababyeyi kongera imbaraga mu burere bw’abana no kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, bashyira imbere uburenganzira bwabo bose, hatitawe ku kuba ari abo mu miryango yabo cyangwa iy’abaturanyi.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga, mu muganda rusange usoza ukwezi.

Minisitiri Uwimana yagaragaje ko ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda kigikomeje kuba imbogamizi mu Rwanda, ashimangira ko gusambanya umwana ari icyaha gikomeye kandi ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose mu kugikumira.

Yavuze ko imibare yerekana ko 8% by’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 bamaze gutwita, ibintu yagaragaje nk’impungenge ku gihugu, bitewe n’ingaruka bigira ku bangavu, cyane cyane ababyara bakiri bato bataragira ubushobozi buhagije bwo kwitunga no kurera abana babo.

Yasabye ababyeyi kudashyira inshingano zo kurera no kurinda abana ku babyeyi babo gusa, ahubwo ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kurengera abana bose, harimo n’abo mu miryango y’abaturanyi.

Ati: “Nk’ababyeyi dukwiye kongera kumenya ko dufite inshingano yo kurera abana bacu, ariko kandi tutaretse n’ab’abaturanyi. Mu gihe ubonye umwana w’umuturanyi ari mu bintu bidakwiye, gerageza umuhane nk’uwawe.”

Yashimangiye kandi ko abaturage bakwiye kujya batanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe bamenye ko umwana yahohotewe, kugira ngo ahabwe ubufasha bukenewe, uwamukoreye icyaha akurikiranwe n’amategeko, ndetse n’umwana abone ubutabera.

Ku bijyanye n’abana bamaze guhura n’ihohoterwa, by’umwihariko abatewe inda bakabyara, Minisitiri Uwimana yasabye imiryango n’abaturage kubitaho aho kubaheza cyangwa kubatererana.

Yasobanuye ko umwana wahohotewe atagomba gufatwa nk’uwakoze icyaha, kuko nyirabayazana ari uwamukoreye ihohoterwa. Yasabye ababyeyi n’abandi bantu kumwegera, kumuhumuriza, kumuganiriza no kumufasha kongera kugira icyizere no gusubira mu buzima busanzwe.

Imibare y’Ubushakashatsi ku Mibereho n’Ubuzima (DHS) bwo mu 2025 igaragaza ko umubare w’abakobwa bafite imyaka 15–19 bamaze gutwita wazamutse uva kuri 5% mu 2020 ugera kuri 8% mu 2025.

Iyi mibare kandi igaragaza ko ikibazo kigaragara cyane mu bangavu bakuru, aho abamaze gutwita bangana na 12% ku bafite imyaka 18, mu gihe ku bafite imyaka 19 bagera kuri 20%.

Uretse ubutumwa bwo kurengera abana, umuganda wabaye n’umwanya wo gutangiza ubukangurambaga bwo gutera no kubungabunga ibiti n’amashyamba, bufite insanganyamatsiko igira iti “Igiti cyanjye, Umurage wanjye”.

Muri iki gikorwa, Minisitiri Uwimana yifatanyije n’abaturage mu gutera ibiti by’imbuto bisaga 1.000, hagamijwe kubungabunga ibidukikije, guteza imbere amashyamba no gusigira abazabakomokaho umurage mwiza w’ibiti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *