Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abadepite banenze ko ba veterineri na ba agronome bo mu mirenge bakora akandi kazi badashinzwe

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, irasaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kunoza uburyo abakozi bashinzwe ubuhinzi n’abashinzwe ubworozi mu mirenge bakurikiranwa. Yanasabye  Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kubongerera ubushobozi, kugira ngo bashobore gutanga umusaruro bategerejweho wo guteza imbere izi nzego.

Iyi myanzuro ije ikurikira iyo inteko rusange ry’Umutwe w’Abadepite yari yagejeje kuri guverinoma muri mutarama 2019, iturutse kuri raporo yagaragazaga uko umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi uboneka, uko utunganwa, uko ugezwa ku isoko n’akamaro ufitiye abaturage. 

Perezida wa komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije depite Nyirahirwa Veneranda agaragaza ko hari imyanzuro batanyuzwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, harimo n’urebana n’imikorere y’abashinzwe ubuhinzi n’abashinzwe ubworozi bategera abaturage uko bikwiye.

Yagize ati “Guverinoma mu bisubizo yatanze, yagaragaje ko hatanzwe moto 133 kuri ba agronomes 71 na ba veterineri 62. Komisiyo icyo yari yagaragaje nk’ikibazo muri raporo ni uko aba ba agronomes na ba veterinaires bategeraga abo bashinzwe uko bikwiye. Imwe mu mpamvu yabiteraga bagaragazaga ko inzego z’ibanze zibaha akazi kandi katari ako bashinzwe.”

Ikindi iyi komisiyo yagarutseho itanga iyi raporo, ni uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi hakigaragara ibibazo, ngo bikaba ari ngombwa ko bitaharirwa abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi gusa. Ibi ariko abadepite babigaragajeho impungenge.

Depite Rutayisire Georgette yagize ati “Ngo hari ukunoza imikorere n’imikoranire y’abakozi bose b’akarere, bagafatanya. Ko buri mukozi aba afite inshingano ze, bazafata wenda umukozi ushinzwe ibikorwaremezo bamujyane mu buhinzi n’ubworozi? Akomeza anagaragariza komisiyo, ko ba agronomes na ba veterinaires bajya mu yindi mirimo, atari cyo kibazo. Ni ikibazo ahubwo gikomeye. None se waba utatunganyije ibyo ushinzwe, ukajya mu yindi mirimo?”

Inteko rusange yemeje ko mu mezi 3, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igomba gusaba inzego z’ibanze kunoza uburyo bwo gukurikirana abakozi bashinzwe ubuhinzi n’abashinzwe ubworozi, kugira ngo barusheho kwegera abahinzi n’aborozi ariko hakanakorwa isesengura ryimbitse ku mpamvu aba bakozi bategera abaturage uko bikwiye kandi barahawe inyoroshyangendo.

Ni mu gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo yasabwe kubaka ubushobozi bw’aba bakozi hagamijwe gukemura ibibazo bikigaragara.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities