Bamwe mu babyeyi bahagarariye abandi baturuse mu mirenge 17 igize Akarere ka Rulindo bafite abakobwa b’abangavu babyariye iwabo, bahuguwe ku bijyanye n’itegeko ryo gukuramo inda, bemeza ko ubumenyi bungutse bazabusangiza abandi.
Aya mahugurwa y’umunsi umwe yo ku wa kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2020, yateguwe n’Umuryango utari uwa Guverinoma wita ku buzima, uburenganzira n’iterambere (HDI:Health Development Initiative), mu mushinga uterwamo inkunga na Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima. Agamije gufasha abantu batandukanye mu gusobanukirwa n’ingingo z’ingenzi ziri mu itegeko ryo gukuramo inda.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, bavuga ko basobanukiwe neza icyo iri tegeko rivuga, kandi ko ubumenyi bahakuye bagiye kubusangiza bagenzi babo.
Nyirakamana Jeannette, utuye mu murenge waTumba agira ati “nk’ubu abana banjye uko ari babiri babateye inda umwe bimuviramo gufungwa aho yamaze imyaka ibiri muri gereza azira kubyara uwo atishimiye bikarangira amutaye bakamufunga. Kuba tumenye iri tegeko biratunejeje kandi twiteguye kwigisha n’abandi babyeyi kugira ngo basobanukirwe.”
Mutuyimana Jean Baptiste, utuye mu murenge wa Bushoki agira ati “iyo nza kuba nzi akamaro ka ririya tegeko umwana wanjye bateye inda ntiyari guhura n’ingorane nk’izo yahuye na zo. Twarushijeho gusobanukirwa n’icyo itegeko rivuga ku gukuramo inda, kuko ubundi hari abazikuramo bihishe bikaba byababyarira n’urupfu nyamara itegeko risobanutse.”

Ababyeyi bitabiriye amahugurwa bavuga ko ubumenyi bungutse ku Itegeko rijyanye no gukuramo inda bazabusangiza abandi (Ifoto/Munezero)
Musabyemariya Beatrice, utuye mu murenge wa Shyorongi, agira ati “abantu benshi bumva ko gukuramo inda ari uguta umuco ariko rero umuco uza kuko umuntu ariho. Ubwo rero kuba wabyara umwana uzicwa n’agahinda cyangwa se uwo uzabyara ugapfana na we, ni byiza kumenya ingingo zakurengera. Hari abatamenya ko hari itegeko ribarengera bakajya bazikuramo rwihishwa bikaba byanabaviramo ingaruka nyinshi zitandukanye harimo no kuba bapfa, icyo tugiye gukora rero ni ukwigisha abantu bo mu byaro iwacu aho twaturutse.”
Manirafasha Jean d’Amour Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Rulindo, avuga ko ikibazo cy’abakobwa babyarira iwabo bakiri abangavu gihangayikishije, kuko umubare wabo ugenda wiyongera muri ako karere.
Agira ati “Turasaba ababyeyi bose kuba hafi y’abana babo, kandi bakirinda amakimbirane, kuko na yo ari amwe mu bituma abana baterwa inda imburagihe kubera kutabona ababitaho. Usanga hibazwa uburyo uwo mwana azabaho bityo usanga harimo akarengane kuko aba yahohotewe. Twahisemo guhugura aba babyeyi kugira ngo nibura bagire ubumenyi bw’ibanze kuri iri tegeko. Uzahura n’ikibazo na we bizamufasha kumenya ibisabwa n’uburyo yafashwa.”
Manirafasha akomeza avuga ko ubu mu bitaro hari gahunda yo gufasha abakobwa kandi ishyirwa mu bikorwa neza nk’uko bikwiriye kuko hari abaganga babihuguriwe. Ikibazo gihari ni uko abagana iyo serivisi bakiri bake kuko abenshi usanga bataramenya iri tegeko.
Ninde wemerewe gukurirwamo inda kwa muganga?
Umujyanama muri HDI akanaba n’impuguke mu buzima rusange, Mporanyi Theobald, avuga ko ubundi kuva mu 2018 aribwo itegeko ryavuguruwe hanyuma muri Mata 2019 hasohoka iteka rishyira mu bikorwa iki cyemezo mu ngingo 125 mu gitabo cy’ibyaha n’ibihano.
Iri teka rivuga ko abataryozwa iki cyaha ari Kuba utwite ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba uwakuyemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera kugisanira cya kabiri ndetse no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Yakomeje avuga ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na leta, ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda bikaba bigenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze.
Mporanyi avuga ko kuri ubu benshi mu baturage bataramenya iri tegeko ari na yo mpamvu ugisanga hari abafungwa kubera gukuramo inda no kuzikuriramo abandi, agasaba leta kongera imbaraga mu bukangurambanga cyane cyane ku babyeyi n’abakora umwuga w’uburaya.
Agira ati “nzi neza ko icyemezo cyo gukuramo inda ari icyemezo gikomeye ariko iyo nyir’ubwite yabitekerejeho akifatira icyemezo cyo kubikora, itegeko rirabimwemerera. Itegeko rero ryaje rije kurengera ingaruka za bamwe bajya bakuramo inda mu buryo budakwiye bujya bunabaviramo ingaruka.”
Munezero Jeanne d’Arc
