Umunyamakuru Martin Niyonkuru yashyize hanze igitabo ‘IMBUTO Z’UMURUHO’ gikubiyemo inkuru igaragaza urugendo rwo kwigobotora ibibazo umuntu ashobora kunyuramo, agaharanira kubisohokamo no kubisohoramo abandi.
Ni igitabo mbarankuru (Novel) gikubiyemo inkuru y’umwana witwa Mizero watangiye gusharirirwa n’imibereho akiri mu ndaya nyina, aho avukiye asanga umuryango we ugoswe n’uruhuri rw’ibibazo by’imibereho.
Uyu Mizero wakuze atumva icyanga cy’ubuzima, yavutse atagejeje amezi icyenda (9) yagenwe na Rurema kubera impanuka ikomeye ababyeyi be bakoze, igahitana se umubyara.
Mu ishuri na bwo yigaga bimugoye kubera kudasiba gusiragizwa ajya gushaka amafaranga y’ishuri na yo yabonaga yiyushye akuya.
Mu rugendo rw’ishuri yahuye n’ibisitaza byinshi, bimwe bikamutsikiza akisanga mu nyanja y’ibibazo birenze iby’imibereho mibi we n’umuryango we bari babayemo. Yaje kwirukanwa azira gufatwa anywa ibiyobyabwenge na byo yaroshywemo no gushaka umuti wamwibagiza imibereho igoye y’iwabo.
Ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yakunzwe n’umukobwa w’uburanga n’ikimero bihebuje, ariko we abanza kugira ngo ni ugushaka kumutesha umutwe, ntamenye ko mwene Majoro yamwimariyemo atitaye ko ari umwana wo mu muryango utunzwe n’isuka.
Mizero na Gwiza mwene Majoro, barakundanye bishyira kera. Mizero atangira kumva icyanga cy’ubuzima kubera umunyenga w’urukundo yari yisanzemo kuva yavuka, nyamara ntamenye ko we n’umukunzi we bazaba aka wa mugani ugira uti “amaboko atareshya ntaramukanya” waje kubasohorezaho.
Uyu mwana w’umuhungu warangije amashuri yisumbuye ayoboye mu manota ndetse yabonye na buruse yo kujya kwiga mu mahanga, yaje gufungwa azira kwisumbukuruza agakunda umwana wa Majoro, atangira kubona amahirwe ye amuciye mu myanya y’intoki.
Ukuri guca mu ziko ntigushye, Mizero yagizwe umwere ndetse ajya gukomeza amashuri ye ku mugabane w’i Burayi, arahirwa, aratunga aratunganirwa ndetse ahigura umuhigo yari yarahize akiri umwana.
Martin Niyonkuru wanditse iki gitabo, avuga ko gikubiyemo amasomo abiri (2) y’ingenzi:
- Aho uvuka si ho hagena uwo uzaba we:
Ati“Hari benshi bumva ko batagera kuri ibi n’ibi kuko bavuka mu muryango umeze utya, nyamara si byo, tuzi benshi bavukiye ndetse bagakurira mu bibazo ariko ubu bahanzwe amaso n’Isi yose kubera ibikorwa by’indashyikirwa bagiye bakora cyangwa bakomeje gukora…
Kumva ko ntagera ku rwego runaka cyangwa ngo mbe uyu n’uyu kubera aho nkomoka, ntabwo byaba ari igisobanuro gikwiye.”
- Kwibuka ko ubereyeho umuryango mugari :
Ati“Umuntu yahirwa, akagera kuri byinshi ariko ni ngombwa kwibuka ko hari umuryango mugari umukeneye.Uramutse utekereje ko uri buryame ugasinzira, umuturanyi wawe yabuze ibitotsi, byaba ari ukwibeshya kuko ntazakwemerera ko ugoheka kuko nukemura ibibazo byawe nyamara abaturanyi bawe bakigoswe na byo, bizarangirana we babigusangije.”
Niyonkuru avuga ko yaba abana, urubyiruko ndetse n’abakuze, buri wese yakwibona muri ikigitabo by’umwihariko abakiri bato kuko aribo bakunze guhura na byinshi bishobora kubatsikiza mu rugendo rw’ubuzima.
Ikigitabo cyanditse mu buryo bw’ubuvanganzo, uwagishaka yakibona muri Libraire Caritas mu mujyi wa Kigali cyangwa agahamagara kuri 0788408544. Imeri: martinniyonkuru@gmail.com
Ubwanditsi
