Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abadepite barasura utugari twose tw’igihugu

Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bazasura ibikorwa binyuranye hirya no hino mu gihugu bifasha abaturage kugera ku iterambere.

Nk’uko tubikesha itangazo ryatanzwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuva ku wa 09 Mutarama kugeza ku wa 15 Gashyantare 2019, Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bazasura gahunda zinyuranye zigamije iterambere mu tugari twose tugize igihugu bikorerwa abaturage ngo bibafashe kwiteza imbere.

Iki gikorwa kigamije guhurira hamwe n’abayobozi babifite mu nshingano ndetse n’abaturage harebwa uko izo gahunda zishyirwa mu bikorwa n’ibikwiye gukosorwa kugira ngo zigere ku musaruro zitegerejweho.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 64 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, Inteko Ishinga Amategeko ifite inshingano yo gutora amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Umutwe w’Abadepite nk’urwego ruhagarariye abaturage, mu kurangiza neza inshingano zawo uhora ushishikajwe no gukurikirana uko gahunda zashyiriweho guteza imbere abaturage no kubavana mu bukene zishyirwa mu bikorwa. Ni muri urwo rwego abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite basura abaturage aho batuye, kugira ngo bamenye ibibakorerwa n’uruhare babigiramo, bamenye n’ibibazo bahura nabyo.

Icyo izo ngendo zigamije

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zinyuranye ngo zibe umusemburo w’impinduka mu kuzamura imibereho y’umuturage no kumuteza imbere (socio-economc transformation programs). Ariko bitewe n’uko zimwe muri zo zitagera ku ntego zari zitegerejweho nk’uko byifuzwa, Umutwe w’Abadepite wasanze ari ngombwa kugera aho izo gahunda zishyirirwa mu bikorwa hagamijwe kumenya uko zihagaze muri iki gihe n’icyo zirimo gufasha mu kuvana umuturage mu bukene, guhindura imibereho ye no kumuteza imbere mu rwego rw’ubukungu.

Nk’uko ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV5), buherutse gushyirwa ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ni ubwa mbere ubukene bugabanyutse ku kigero cyo hasi cyane kingana na 0.9 ku ijana, kuko mu 2000/2001 abari mu murongo w’ubukene mu Rwanda bari hafi 59 ku ijana (58.9%). Mu 2016/2017 basaga gato 38 ku ijana (38.2%), naho abari mu bukene bukabije bavuye kuri 16.3 bagera kuri 16.0 ku ijana, ni ukuvuga ko bagabanyutseho 0.3 ku ijana.

U Rwanda rwihaye intego ko muri 2020, Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene bazaba ari mirongo itatu ku ijana (30%) ariko ukurikije imibare igaragazwa n’ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV5) bigaragara ko inzira ikiri ndende kandi gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2010–2017), yarihaye igipimo cya 20 ku ijana.

Hakaba hibazwa impamvu gahunda zidateza imbere umuturage nk’uko byari biteganyijwe. Ni muri urwo rwego hatekerejwe kuri bimwe mu bikorwa cyangwa za gahunda, bigaragaza impinduka ku muturage mu gihe bishyizwe mu bikorwa neza.

Udusantere tw’ubucuruzi twafashwe nka kimwe mu bigaragaza ko hari impinduka mu bikorwa bizamura umuturage, Umudugudu, Akagari, Umurenge cyangwa Akarere.

Uruhurirane rw’imirimo cyangwa imishinga ihakorerwa biri mu bizamura umuturage bikamukura mu bukene kuko iyo gahunda zuzuzanya zikoze neza, uhasanga imirimo y’ubucuruzi, amasoko yorohereza umuturage ubuhahirane, ibigo by’imari bimwunganira mu nguzanyo no kwizigama, ibikorwa remezo byuzuzanya mu guha umuturage aho gukorera haboneye.

Muri iki gikorwa, itsinda ry’Abadepite rizaba ririmo gukorera mu Karere bazahura n’ubuyobozi bw’Akarere, basure ibikorwa, baganire n’abaturage, abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa.

Mu bikorwa bizasurwa muri buri kagari harimo Agasantere k’ubucuruzi; Ikigo nderabuzima na poste de santé; Umushinga uterwa inkunga na BDF; Ikigo mbonezamikurire cy’abana bato; Agakiriro; Ikusanyirizo ry’amata (MCC);

Ku munsi wa mbere ku Karere, Abagize itsinda mbere ya saa sita bazaganira n’Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere, Komite Nyobozi y’Akarere, Abayobozi b’imirimo ku rwego rw’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abahagarariye inzego z’Umutekano (Ingabo z‘Igihugu, Polisi, RIB, Inkeragutabara na NISS), abahagarariye abafatanyabikorwa ku rwego rw’Akarere, abahagarariye abikorera ku rwego rw’Akarere, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Uhagarariye Inzu y’Ubutabera (MAJ), Abahagarariye amadini, uhagarariye BDF, abakurikirana gahunda zinyuranye ku rwego rw’Akarere n‘abandi Akarere kakwifuza gutumira.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities