Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangaga ikiganiro mu ihuriro nyunguranabitekerezo ry’abayobozi b’inzego z’ibanze riteraniye i Nyamata mu karere ka Bugesera, mu gihe cy’iminsi ibiri, yabasabye kwirinda amanyanga mu mirimo yabo ya buri munsi, bakirinda gutanga raporo zirimo imibare y’ibinyoma kandi ibikorwa byose bigashingirwa ku muturage.
Ku wa mbere tariki ya 7 Mutarama 2019, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, mu ijambo rye yagejeje ku bayobozi b’inzego z’ibanze bagera kuri 200 bateraniye mu ihuriro nyunguranabitekerezo ku kunoza serivisi zihabwa abaturage, yasabye abagize inama Njyanama na Komite Nyobozi kurushaho kunoza imikorere, bagashyira imbere inyungu z’abaturage aho gushyira imbere iz’abayobora izo nzego.
Yagize ati “… ni ugushyiraho ingamba zo gufasha abagize Inama Njyanama na Komite Nyobozi kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire yabo, cyane cyane hashyirwa imbere inyungu z’abaturage aho gushyira imbere inyungu z’abagize izi nzego nk’uko hari aho byagiye bigaragara, ariko hakaba ari hake cyane.”
Yabasabye kandi kugaragaza uko inzego z’ibanze zarushaho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere 2017-2024, kuko ubu ari mu ntangiriro z’umwaka wa kabiri ishyirwa mu bikorwa.
Yabasabye kwirinda gutekinika imibare muri raporo batanga kuko izo raporo zitazajya zemerwa. Ati “Hari ukunoza kandi, igenamigambi ry’ibikorwa by’inzego z’ibanze bigomba iteka gushingira ku mibare ifatika kandi itabeshya, ndetse n’amakuru bya nyabyo. Aha rero ndifuza kwibutsa ko ubu hashyizweho itegeko rihana abatanga imibare igaragaza ibikorwa itari yo, kuko bituma Igihugu gikora igenamigambi ridakemura ibibazo by’abaturage. Uyu muco mubi bamwe bita “gutekinika” ugomba gucika burundu.”
Yabibukije kandi yongera kwemeza ko Guverinoma y’u Rwanda itazigera yihanganira umuyobozi uwo ariwe wese uzatanga imibare y’ibikorwa itariyo. Asaba buri muyobozi wese uri muri iyo nama ko mbere yo gutanga imibare yajya abanza akabitekerezaho, ndetse akagenzura ko imibare agiye gutanga isobanutse kandi ihuye n’ukuri kw’ibyakozwe. Ati “Imibare itari yo yangiza igenamigambi ry’Igihugu. Ntidukwiye kuyemera na gato.”
Ikindi yagarutseho ni ukwigira hamwe uko abaturage barushaho guhabwa serivisi nziza kandi n’igipimo cy’uko bishimira serivisi bahabwa kikarushaho kuzamuka. Intego igihugu kihaye ni uko mu 2024, umubare w’uko abaturage bishimira serivisi bahabwa uzaba ari 90 ku ijana nibura, uvuye kuri 69.3 ku ijana yo mu 2018 nk’uko byagaragajwe n’Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere k’uko abaturage bishimira serivisi (2018 RGS).
Hari kandi gusesengura uko serivisi zigenewe gufasha abaturage kwivana mu bukene no kugira ubuzima bwiza nka VUP, Girinka, ubwishingizi bwo kwivuza, zarushaho kubegerezwa no kuzihabwa neza.
Yibukije kandi ko mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta bagomba gukomeza kwirinda iteka amanyanga ayo ariyo yose.
Nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, iyi nama yitezweho ingamba zifatika zigamije kuzana impinduka nziza muri gahunda zitandukanye z’ibikorerwa abaturage.
Panorama
