Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amatsinda ya “Never Again” afasha gutanga amakuru kuri Jenoside

Kuganirizwa na bagenzi babo, bakungurana ibitekerezo ni bimwe mu bituma urubyiruko rudafite amakuru kuri jenoside ruyigiraho ubumenyi. Amatsinda ya “Never Again” aha urwo rubyiruko cyane cyane rw’abanyeshuri uwo mwanya wo kuganira.

Mu ruzinduko rw’icyumweru abarimu b’amateka mu bubiligi bagiriye mu Rwanda, bashimye uburyo abanyeshuri bishyira hamwe bakaganira byimbitse kuri jenoside n’uburyo bwo kuyirinda. Aya matsinda ya “Never Again” aba mu mashuri yisumbuye menshi, usanga atanga amakuru kuri jenoside cyane cyane iyakorewe abatutsi mu 1994, bagenzi babo baba badafite ku buryo bwuzuye.

Uretse amakuru kuri jenoside ariko, abanyeshuri barushaho kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kwirinda amacakubiri ari yo yagejeje kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Umwe mu barimu b’amateka mu bubiligi, avuga ko ubu ari uburyo bwiza bwo kuganira byimbitse ku bitera Jenoside, uko ikorwa, ingaruka n’uburyo bwo kuyirinda.

Umwarimu Philippe Renette abyitsaho avuga ko iki ari igitekerezo cyafasha kuburyo yayitangiza mu kigo akoraho. Agira ati “ububiligi butuwe n’abantu bava ahantu hatandukanye. Ni ngombwa ko dutangira gutoza abana indangagaciro z’urukundo ku buryo hatazongera kuba jenoside ukundi. Dushobora kudashingira kuyabaye mu Rwanda gusa, ahubwo tukayifashisha bitewe n’amateka twakuye hano.”

Mu bigo aba barimu basuye mu karere ka Huye, bavuga ko bagize umwanya wo kuganira n’abanyeshuri bazibamo, bakumva ubumenyi bafite kuri jenoside bagatungurwa. Izabelle Bourlet, ati «njye abana bo muri aya matsinda bantangaje. Wumva ko bafite ubumenyi kuri jenoside zose atari iyakorewe abatutsi gusa. Ubumenyi bafite kuri jenoside, ni icyizere ku Rwanda ko nta jenoside yakongera kuhaba.»

Kuri Bizimana Jean Baptiste, umuhuzabikorwa wa Association Modeste et Innocent (AMI), ikunze gukorana n’urubyiruko avuga ko kuba urubyiruko barushyira hamwe bakaruha ubumenyi ku myitwarire idahungabanya, ari ikintu cy’ingenzi cyane. Ati «twe uretse no mu mashuri tujya no mu rubyiruko rusanzwe tukabigisha kuba abaturage bita ku bintu, batanga umusaruro, bashobora gutekereza ku bintu biri kuba kandi bashyize hamwe.»

Naho kuri Ndayambaje Valérie, umwarimu ushinzwe ibikorwa bya nyuma y’amasomo mu ishuri ry’abakobwa ku Karubanda, avuga ko ibikorwa bya «Never Again» muri iri shuri bitarangirira mu banyeshuri bagenzi babo. Bajya no kwigisha abaturiye iryo shuri kandi ngo ubona bumvwa cyane kurusha abantu bakuru.

Aya matsinda ya «Never Again» aba mu bigo byinshi by’amashuri yisumbuye, abayajyamo ni ku bushake bwabo ndetse ntibibujijwe ko n’abatayarimo igihe cy’ibiganiro bitabira bagatanga ibitekerezo cyangwa bakabaza ibyo badasobanukiwe.

Abarimu b’ababiligi bayasuye, bamaze gusobanukirwa n’amateka y’u Rwanda cyane ashingiye kuri Jenoside, basanga iyi ari inzira yo guha abana ubumenyi bashobora kuba badahabwa n’ababyeyi cyangwa bakabubaha nabi bitewe n’uruhande babogamiyemo.

Inkuru dukesha Pax Press

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities