Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisitiri w’Ubutabera yasabye inzego guhuza imbaraga zigatanga serivisi ku banyarwanda

Ibi Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnson Busingye yabivuze ubwo yatangizaga icyumweru cy’ubutabera.  Ni icyumweru cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki 18 Werurwe 2019 kibimburirwa n’umunsi w’imurikabikorwa aho inzego zifite aho zihuriye no gutanga serivisi z’ubutabera ku baturage zamurikaga  serivsi zitanga.

Iki cyumweru kikaba  gifite insanganyamatsiko igira iti “Sobanukirwa kandi ukumire ibyaha by’inzaduka byugarije umuryango Nyarwanda.”

Inzego za leta n’izitegamiye  kuri  leta zigera kuri 36 zifite aho zihuriye n’ubutabera nizo zari zitabiriye iri murikabikorwa, aho zagaragazaga  serivisi zigeza ku banyarwanda, zirimo ubufasha mu by’amategeko, ubugenzacyaha, Uburenganzira bwa muntu, ubutabazi no gukumira ibyaha bitaraba n’ibindi bitandkanye.

Nyuma yo gusura izo nzego ndetse akirebera serivisi zigeza ku banyarwanda Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johhson Busingye yashimye ubuhanga n’ubushobozi izo nzego zifitemo mu ruhererekane rw’ubutabera. Yasabye  izo  nzego ko zarangwa no gukorera hamwe zighuza imbaraga.

Yagize ati “Ubwo nasuraga ziriya nzego zose aho zamurikaga serivisi zigeza ku banyarwanda zijyanye n’ubutabera nashimishijwe n’ubuhanga mufite mu ruhererekane rw’ubutabera n’uburyo mubisobanura. Ndasaba ko izi nzego zarangwa no gukorera hamwe hatagize urubangamira urundi  cyangwa habe ibyo bahuriraho  kandi hari ibitarakorwa.”

Minisitiriri yakomeje asaba ko habaho imbaraga mu gukumira ibyaha cyane cyane amakimbirane arimo kugaragara mu muryango nyarwanda  atuma abantu bajya mu manza.

Yasabye imiryango itabogamiye kuri leta itanga serivisi z’ubutabera ku banyarwanda kujya imanuka ikegerea abaturage  ikabaganiriza, bakiyunga batagombye kujya mu manza.

Yagize ati “Mbere y’uko hatangira dosiye y’urubanza,iyi miryango itabogamiye kuri leta mujye mubanza muganirize abantu,mubahuze mbere y’uko bajya mu manza, mureke tugerageze dukore byinshi bishoboka.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi  DIGP Juvenal Marizamunda yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gukorana n’izindi nzego harimo n’iz’ubutabera mu   gukumira no kurwanya ibyaha.

Yavuze ko Polisi ikora ubukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha. Ati “Nka Polisi y’u Rwanda icyo tuba twifuza ni uko nta byaha byabaho,niyo  mpamvu dushyira imbaraga nyinshi mu bukangurambaga bwo kubyririnda no kubikumira bitaraba .Ariko iyo byabaye  dufite inshingano zo kubafata tukabashyirizza ubugenzacyaha bagakurikiranwa mu buryo bw’amategeko”.

Muri iri murikabikorwa Polisi y’u Rwanda yerekanye  serivisi igeza ku banyarwanda ndetse zanashimishije abari aho,  yagaragaje imashini ishobora gutabara abantu bahuye n’impanuka bari mu igorofa ifite ubutumburuke bungana na metero 55, imbwa zifashishwa mu gutahura ibiturika ndetse n’ibiyobyabwenge,uburyo bwifashishwa mu kuzimya inkongi cyane cyane iziturutse kuri gaze batekesha ndetse n’utumashini twifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwagaragaje ko ibyaha by’inzaduka birimo kugenda bigaragara  mu Rwanda usibye ko  bitarafata intera ndende.

Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’ubugenzacyaha Colonel Jeannot Ruhunga yavuze ko kubera ikoranabuhanga ririmo kugenda ryiyongera, ibyaha by’inzaduka birimo icuruzwa ry’abantu, ubujura bwifashishijwe ikoranabuha ndetse n’ubwambuzi bushukana hifashishijwe ikoranabuhanga birimo kugenda bigaragara usibye ko leta igenda ibifatira ingamba bikaba bitaraba byinshi mu Rwanda.

Yagize ati “Ibi byaha by’inzaduka usanga ababigwamo baba batazi ibyo ari byo kuko bikoreshwa ikoranabuhanga rihambaye. Icyo dukora ni ubukangurambaga mu banyarwanda, gukorana na Polisi mpuzamahanga mu gufata no gukurikirana ababikekwaho.”

Biteganyijwe ko iki cyumweru cy’ubutabera kizasozwa tariki 22 Werurwe 2019, kikazarangwa no gusura za kaminuza, amagereza ndetse no gusura abaturage mu turere hagatangwa ibiganiro  bigamije gukumira ibyaha by’inzaduka ndetse n’imikoranire n’inzego mu gutanga ubutabera.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities