Ubuyobozi bw’Ikigo BTC ‘Belgine Training Center’ gikorera mu Mujyi wa Kigali, gihugura urubyiruko mu buryo butandukanye, butangaza ko kigiye gutangiza ikiciro cya Gatanu.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Panorama cyagiranye n’Umuyobozi wa BTC, Bizimana Belgine, yatangaje ko kwiyandikisha bizatangira ku wa Mbere tariki ya 18 Werurwe 2019. Akangurira urubyiruko kwitabira ari rwinshi, kugira ngo rubashe kwiteza imbere.
Yagize ati “Kuri iyi nshuro, icumi ba mbere mu kwiyandikisha bazagabanyirizwa makumyabiri ku ijana. Icyo dusaba urubyiruko ni ukwihutira kwiyandikisha kugira ngo aya mahirwe atazarucika”.
Agaruka ku masomo batanga muri iki kigo n’icyo yafasha uwahize mu buzima busanzwe, Bizimana yagize ati “ Twigisha amasomo atandukanye ashobora gufasha urubyiruko mu gihe gito kwiteza imbere. Dufite abarimu b’inzobere n’ibikoresho bijyanye n’igihe kandi bihagije mu kwiga uwo mwuga”.
Avuga ko iki kigo gikorera i Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, mu nyubako ya Maison Trésor, igorofa rya Gatatu, mu muryango wa mbere.
Amasomo atangwa muri BTC ni aya akurikira:
- Kwiga gukoresha Camera
- Gutunganya amashuro n’amajwi
- Kwiga Graphic design na Web design
- Guhugura abashaka kuba abanyamakuru b’umwuga
- Guhugura abashaka ubumenyi ku ikoranabunga ryifashishwa mu icungamutungo nka QuickBooks, Sage, Tally…
Umuyobozi w’iki kigo avuga ko ikirenze kuri ibi bigisha, abifuza gukorerwa amashusho ajyanye n’igihe n’amafoto by’ubukwe cyangwa se inama zitandukanye, yewe n’abashaka gukorerwa filimi mbarankuru (Filme Documentaire), gifite abakozi b’inzobere babifashamo kandi ku giciro cyiza.
Abiyandikisha bazatangira amasomo ku wa 15 Mata 2019. Ku bindi bisobanuro, wahamagara kuri 0783721444, Email: belginebizimana@gmail.com
Munezero Jeanne d’Arc
