Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Bugesera: Izuba ryinshi ryarumbije imyaka y’abaturage

Mu Karere ka Bugesera ubuso bw’ubutaka bwahinzwe mu gihembwe cy’ihinga cya 2023 A imyaka yari yitezwe nka kimwe cya kabiri (1/2) yangijwe n’izuba ku buryo hatanzwe inkunga y’ibiribwa ku miryango isaga ibihumbi 12. Ni mugihe kuri ubu abahinzi bakangurirwa guhinga kare muri iki gihembwe cya 2023B.

Baganira na RBA dukesha iyi nkuru, aba bahinzi bagaragaza ko bagitangira guhinga imyaka mu gihembwe cy’ihinga cya 2023A izuba ryahise ricana ku buryo imyaka yose yo ku gasozi yahise yuma bigira ingaruka ku bahinzi.

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi muri aka karere Sijyenibo Jean Damascene avuga ko umusaruro wari witezwe wagabanutse ku buryo bukabije bituma na bamwe mu baturage bunganirwa na leta ku biribwa.

Mu biganiro byahuje inzego zitandukanye mu Karere ka Bugesera zirimo abahinzi, aborozi n’abahagarariye ubuhinzi bagaragaje ko iki kibazo cy’amapfa cyafatiwe ingamba muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2023B.

Umuyobozi w’ishami rya Rubirizi mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB mu turere twa Bugesera, Rwamagana n’Umujyi wa Kigali, Sendege Norbert avuga ko bari gufatanya n’abahinzi kuziba icyuho cy’umusaruro muke wabonetse kubera imihindagurikire y’ikirere mu gihembwe C gisojwe.

Mu gihembwe cy’ihinga cya 2023 A mu karere hari hahinzwe ubutaka bungana na hegitari zisaga ibihumbi 30 zihinzweho ibigori, soya, ibishyimbo, umuceri n’imyumbati byari byitezwe kubona umusaruro ungana na toni zisaga ibihumbi 44 ariko kimwe cya kabiri cyabyo cyarumye.

Abatishoboye basaga ibihumbi 12 leta yarabagobotse bahabwa ibiribwa bingana na toni 1,232 z’ibigori n’ibishyimbo byo kurya.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities