Mu gushaka umuti wo kurwanya ubucuruzi bw’akajagari, Guverinoma y’u Rwanda ikangurira abaturage kwibumbira mu makoperative, kugira ngo byorohe kubona inguzanyo n’inkunga zibafasha kwagura ibikorwa byabo bakiteza imbere.
Mu rwego rwo guharanira kwiteza imbere no kugira uruhare mu gufasha imiryango yabo, mu bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka mu Karere Rubavu, 95% ni abagore. Bamwe muri bo bayobotse Koperative.
Abagore 45 bahuriye muri Koperative “Mugore Dufatanye Urunana/Rugerero” bavuga ko kwishyira hamwe byatumye icyizere cy’imibereho cyiyongera kuko bafite uhare rufatika mu bikorwa by’iterambere z’ingo zabo.
Mu bagore batanu bo muri iyo Koperative basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, bavuga ko Pro-Femmes-Twese Hamwe yabahaye inkunga ya Miliyoni imwe n’igice (1.500.000Frw) ku buryo batanu muri bo bakora buri munsi, ariko buri munyamuryango wese akagira igihe cye cyo gufata amafaranga.
Bati ”Ibyo biradufasha kuko turunganirana n’abagabo bacu mu kwishyura ubwisungane mu buvuzi, amashuri y’abana ndetse no gushakisha indyo yuzuye kugira ngo tugire ubuzima bugira umuze.”
Ku nkunga y’Ubwami bw’Ubuholandi, Umuryango Pro-Femmes/TWESE HAMWE umaze gufasha abagore 6500 bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ndetse inabahugurana n’abagabo babo 4800 mu karere ka Rubavu n’abo muri Goma na Bukavu na Kamanyora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deo, avuga ko uruhare n’akamaro ku mugore mu mibereho y’umuryango ari ingenzi cyane.
Ati ”Niyo mpamvu Leta ihora ibashishikariza kugana amakoperative kuko kubafasha birashoboka kandi bikoroha kumenya uburyo ibibazo byabo byakemurwa cyane cyane mu gihe bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa hano mu Rwanda ndetse mu gihe bagiye gucururiza kuri Goma, kuko uburyo bukoreshwa n’ubw’ibiganiro hagati yacu na DRC.”
N’ubwo bimeze bityo ariko, abagore basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse ariko mu buryo bwo kuzunguza, bavuga ko banatekereza rimwe na rimwe kugemura imbuto n’imboga buri gitondo kuri Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Batangarije Panorama ko bagifite ikibazo cy’igishoro gito ariko ku rundi ruhande bahura n’imbongamizi zo kwambutsa ibicuruzwa byabo mu mudendezo bitewe n’ibibazo bitandukanye byiganjemo iby’umutekano.
Muhawenimana Pascaline w’imyaka 29 y’amavuko ni umubyeyi w’abana babiri akaba ari umuzunguzayi. Avuga ko afite igishoro cy’ibihumbi 6 by’amanyarwanda gusa, kubura igishoro ndetse no kubura amafaranga y’umugabane muri koperative ari impamvu zituma atagana koperative.
Ati ”Ntabwo tuza gucuruza tugamije guhangana na Leta, tuba dushakisha imibereho y’imiryango yacu ariko ibi dukora biraduteranya, kuko abashinzwe umutekano bahora batwirukankana rimwe na rimwe tukagwa tukanamburwa ibicuruzwa byacu (imbuto n’imboga) bikajyanwa ku bitaro bigahabwa abarwayi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deo, agaruka ahanini ku mafaranga miliyoni 195 yatanzwe na Leta mu gihe cya Guma mu rugo, agenerwa abaturage b’Imirenge y’Akarere ka Rubavu yegeranye n’imipaka ya DRC, mu rwego rwo kunganira abaturage bari batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Gaston K. Rwaka

Gals
March 15, 2023 at 10:41
Rubavu abagore barakors tu ahubwo ni bashyigikirwe
RUBEN
March 15, 2023 at 10:43
Abagabo batarebye neza bazajya babakwa kuko birirwa bategereje icyo abadamu bazanye
Gislain
March 16, 2023 at 07:41
Guhangana na Leta se shahu mmwabishobora ni ukuyoboka nta kundi gusa n’ abariye babuza umutekano bajye bibuka ko muri bashiki babo cyangwa se abagore babo
Gislain
March 16, 2023 at 07:46
Abazunguzayi bakwiriye gufashwa nk’ abandi banyarwanda bose kuko bahekeye igihugu ikindi mu Rwanda hari ikibazo cy’ ubusumbane kuko harimo abantu bibaza ko twateye imbere wapi kabisa, urugendo ruracyari rwose abantu baracyapfa bazira inzara n’ abandi bakazira umurengwe.
Immaculee
March 16, 2023 at 13:10
Ubuzima bw’ umuryango bugomba kubahirizwa kurusha n’ ibindi byose kuko abaturage nibwo butunzi bw’ igihugu ntabwo wavuga ko igihugu giteye imbere abaturage bacyo babaye cyane, dukomeze twige uburyo twakwiteza imbere dukemura ibibazo byibanze byakemuka, KURYA, KWAMBARA, KWIVUZA, ICUMBI
Anitha Kivuye
March 16, 2023 at 13:15
“Mugore Dufatanye Urunana/Rugerero”MUTERE IMBERE CYANE
Rusanganywa
March 16, 2023 at 16:51
Umugabane basaba kugira ngo twinjira muri Koperative ni mwinshi pe!ese umuntu ufite igishoro kitarenze ibihumbi 10 yabigenza ate?
Hassan Gouled
March 16, 2023 at 16:52
Yewe ibifi binini bizakomeza kumira uduto kuko n’ ayo makoperative birangira bayamize tu
Carlos
March 17, 2023 at 08:55
Gusa nasanze GOMA na RUBAVU ari impanga bahora bakeneranye muri byose , education, business n’ ibindi kandi uretse ibibazo bya politique abo baturanyi baraziranye kandi bafiranye ubufatanye kandi ibyo ni bon vraiment.
Bourgeaois Ndori
March 17, 2023 at 08:57
Abantu ni abavandimwe kandi bakeneye guhahirana n’ aho abanyapolitike baba bashaka inyungu zabo bwite kuko ntibajaya banyurwa kandi ibyabo n’ iby’ igihe gito
Carlos
March 20, 2023 at 14:24
Umugore atezwe imbere kuko nawe ahekera U RwANDA
Livingston
March 20, 2023 at 14:28
Rubavu na Western party yose y’ U rWANDA ABAGORE BARAKATAJE MU MIKORERE KUGEZA N’AHO BAKWA ABAGABO