Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Burera: Abahinze ibitunguru babuze isoko

Abahinzi b’ibitunguru bo mu Karere ka Burera, barataka igihombo batewe no kuba barabuze isoko ry’umusaruro wabo. Kugeza ubu harabarurwa toni zisaga 245 z’ibitunguru bimaze gusarurwa ariko bibaka byarabuze isoko.

Nk’uko tubikesha RBA yatangaje iyi nkuru, ni ibitunguru byeze ku bwinshi, aho ubu ikiro cyabyo kirimo kugurwa amafaranga 150. Cyanika, Rugarama na Gahunga niyo mirenge yo mu Karere ka Burera ihinga ibitunguru, ubwo bitabiraga ubu buhinzi, ibitunguru byari byihagazeho ku isoko ari imari ishyushye.

Ni mu gihe hakiri n’imirima y’ibitegerejwe gusarurwa, abahinzi bifuza gufashwa n’inzego bireba, kugira ngo babonerwe isoko ry’uwo musaruro.

Inzego zishinzwe ubuhinzi muri iyo mirenge zigaragaza ko ubusanzwe isoko ry’ibitunguru ritajyaga ribura, gusa mu gihembwe cy’ihinga gishize abahinzi babihinze ku buso burenze ubwari buteganyijwe, buva kuri hegitari 600 bugera ku zisaga ibihumbi 6.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina yijeje aba bahinzi gukemura iki kibazo.

Abahinzi b’ibitunguru baragirwa inama yo kubihinga mu bihembwe by’ihinga bitandukanye kugira ngo birinde kugira umusaruro mwinshi mu gihe kimwe, nyuma ubundi bibure ku isoko.

Ku rundi ruhande ariko banashishikarizwa kubyumisha kugira ngo bibashe kubikwa igihe kirekire.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities