Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Central Africa: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe ubwitange n’umurava bibaranga mu kazi

Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego zishinzwe umutekano muri Central Africa (MINUSCA) Brig. Gen. Mouhamed Selloum yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro

Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego zishinzwe umutekano muri Central Africa  (MINUSCA) Brig. Gen. Mouhamed Selloum  yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu  umurava, ubwitange n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi kabo ka buri munsi.

Ku wa Kabiri tariki ya 27 Ugushingo 2018, ni bwo Brig. Gen. Mouhamed Selloum yasuye abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU1) bari i Bangui mu murwa mukuru wa Central Africa, bashimirwa umurava n’ubwitange bagaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no kugarura amahoro muri iki gihugu gikomeje kurangwamo umutekano muke.

Yagize ati “Tunezezwa no gukorana n’abanyamurava, barangwa n’ubwitange no kwita ku nshingano nk’uko mubikora. Ubushake, ubunyamwuga n’ubushobozi mwifitemo bizadufasha gukuraho bidatinze inzitizi zigihari zibangamiye amahoro n’umutekano.”

Yashimangiye ko imyitwarire y’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Central Africa yanyuze benshi, ku buryo Umuryango w’Abibumbye wishimira gukomeza gukorana n’u Rwanda mu bikorwa nk’ibi.

Ati “Loni na MINUSCA by’umwihariko, bishimira imyitwarire itagira amakemwa y’abantu boherezwa n’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu. Turabasaba gukomeza kugaragara muri iyo shusho tubabonamo ku buryo n’abandi babigiraho.”

Brig Gen Mouhamed Selloum asoza avuga  ko Umuryango w’Abibumbye ahagarariye mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri Central Africa, uzakomeza ubufatanye n’u Rwanda muri ibi bikorwa, kuko abo rwohereza mu butumwa nk’ubu baba barahawe amasomo aboneye kandi bakayakoresha uko babisabwe.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Sam Rumanzi, yagarutse ku bikorwa byaburi munsi bakora kuva bagera muri iki gihugu mu kuboza umwaka ushize.

Yagize ati “Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, rikorera mu bice bine by’umurwa mu kuru Bangui aho dufite inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, kurinda abakozi b’umuryango w’abibumbye ndetse n’ibikoresho. ”

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro n’umutekano ((MINUSCA) muri Central Africa muri 2014, nyuma y’uko ubushyamirane hagati y’imitwe ya Séléka na Anti-balaka bwatangiye mu 2012 bumaze gufata indi ntera y’ubwicanyi, ubu muri iki gihugu hakaba hari abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 430 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye  buzwi nka MINUSCA.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities