Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abaguzi barasabwa gushishoza igihe bagiye kugira icyo bagura

Polisi y’u Rwanda iraburira abagura ibintu bitandukanye kujya bitondera ibyo bagura, kuko bimaze kugaragara ko hari igihe biba ari ibyiganano bitujuje ubuziranenge, ku buryo bishobora no kuba byanagira ingaruka mbi ku wabikoresheje.

Ni nyuma y’aho Polisi mu karere ka Rubavu ku bufatanye n’abaturage, yakoze ibikorwa byo gufata abakora inzoga zitemewe, bagafata  Mukamutesi Alphonsine w’imyaka 32 y’amavuko wenga divayi (Vin Rouge) akayigemura ku masoko yo mu mujyi wa Kigali no mu tubari two mu mujyi wa Gisenyi.

Uyu mugore utuye mu kagari ka Umuganda mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, yafashwe arimo avomera iyi nzoga y’inkorano mu bikarito biba byarashizemo divayi (Vin Rouge) ngo akura mu tubari dutandukanye two mu mujyi wa Gisenyi, agamije kubeshya abayigura kugira ngo bagirengo ni divayi (Vin Rouge) y’umwimerere.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, avuga ko uyu mugore yafashwe amaze gushyira iyo vin rouge itujuje ubuziranenge mu dukarito dutandatu (6) utundi 13 atarayishyiramo.

Yagize ati “Twasanze arimo ayikura mu ndobo nini ashyira mu bikarito bya shizemo vin rouge aba yatoraguye mu bice bitandukanye ku buryo utamenya n’ibyo ayikoramo ndetse naho akura ibyo bikarito ntawahamenya kuko ntaho abirangura hazwi.”

CIP Gasasira yashimiye abaturage batanze amakuru kuri iyi bita divayi (vin rouge) itizewe ubuziranenge kuko yari ibateye impungenge agasaba abaguzi cyane cyane b’ibinyobwa kujya bagira amakenga y’ibyo banywa kuko bishobora kubagiraho ingaruka igihe byakozwe mu buryo butizewe.

Yagize ati “Kuba yapfunyikaga mu bikarito bya vin rouge zisanzwe zimenyerewe, ni amayeri yo kujijisha abantu ngo bagire ngo ava kuzirangura ku ruganda ariko ni ibyo yikorera ubwe. Abaguzi rero basabwa kuba maso bakamenya imvano y’ibyo bagura kugira ngo birinde ibyabagiraho ingaruka.”

Polisi y’u Rwanda kandi yaburiye abakoresha amayeri bagamije gukora ibintu binyuranyije n’amategeko ko ku bufatanye n’abaturage bazafatwa kandi bagahanwa, kuko birengagiza amategeko n’amabwiriza nkana.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RSB) cyafashe urugero rw’iyi divayi (vin rouge) y’inkorano ngo kiyipime, harebwe ko ibyo ikorwamo bidashobora kugira ingaruka ku buzima bw’uwayinyoye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities