Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gatsibo: Abayobozi basabwe kurushaho kubungabunga umutekano mu bihe by’iminsi mikuru

Mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Gatsibo yateranye ku wa 27 Ugushyingo 2018, abayobozi basabwe kurushaho kubungabunga umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka bakaza amarondo, mu rwego rwo gukumira ibyaha birimo urugomo n’ubujura bikunze kugaragara muri iyo minsi.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, iyi nama yitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Sindayiheba Kayijuka ari kumwe na Colonel Albert Rugambwa uyobora burigade ya 402 y’ingabo z’u Rwanda zikorera muri aka karere, Komite nyobozi y’akarere,  n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari bikagize.

Ingingo zagarutsweho zirimo umutekano w’abaturage harimo ubuzima, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, kurwanya ubuzererezi mu rubyiruko, abana bata ishuri no kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa rya magendu.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yabwiye abayobozi bitabiriye iyi nama ko umutekano uhera mu muryango. Ati “Umuturage iyo afite ubuzima bwiza akihaza mu biribwa, abana biga neza, aryama agasinzira ntacyo yikanga icyo gihe umutekano uba usesuye kuri buri wese.”

Gasana yasabye abayobozi  gukangurira abaturage kwirinda  gusesagura mu bihe by’iminsi mikuru bagiye kujyamo ko ahubwo barushaho kwizigamira no kubahiriza gahunda za Leta zirimo kwibumbira mu makoperative, ndetse n’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé)

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Sindayiheba Kayijuka, yasabye abo bayobozi ko bakangurira abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha binyuranye, birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Yagize ati “Tumenyereye ko mu gihe k’iminsi mikuru abantu bidagadura bishimira ko bashoje umwaka amahoro; ni nacyo gihe kandi kigaragaramo ibyaha byinshi binyuranye muri uko kwishimira iyo minsi mikuru. Ni yo mpamvu dusaba abayobozi gukangurira abaturage kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe kuko muzi ingaruka mbi zabyo.”

ACP Kayijuka yanasabye ko amarondo yarushaho gukora  kugira ngo umutekano urusheho kubungabungwa, buri muyobozi akagenzura irondo ko rikora neza kandi ko bafite ibisabwa byose bibafasha gukora neza, igihe babonye igishobora guhungabanya umutekano bakihutira kwitabaza inzego z’umutekano.

Mu rwego rwo gukomeza ku bungabunga umutekano hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, hafashwe imyanzuro itandukanye harimo usaba abayobozi kuva mu biro bakarushaho kwegera abaturage, bakabasobanurira uko bagira  uruhare mu gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge ndetse no kumenya ibibazo abaturage bafite bigakemurwa ibindi bigahabwa umurongo.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities