Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Hitezwe guhanga imirimo mishya 8,000

Ku wa mbere tariki ya 14 Kanama 2023, abafatanyabikorwa b’Akarere ka Huye basaga 146, bahuye mu nama nyunguranabitekerezo biga ku guhanga imirimo mishya muri aka karere.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) hateguwe inama yiswe “District Dialogue on Decent Work and Employment Promotion”, hagamijwe kuganira no gufata ingamba zihamye zo kongera imirimo mishya mu rubyiruko no kunoza imirimo ikorwa.

Sebutege Ange, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, agaragaza ko igipimo cy’ubushomeri mu karere kiri kuri 19.7%,  isesengura kandi ryerekana ko ubushomeri buri hejuru mu bantu bize mu mashuri y’uburezi rusange ugereranyije n’abize amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Agaragaza ibindi bibazo biri mu rugendo rwo guhanga imirimo inoze, atanga ingero ko hari abakozi badafite amasezerano y’akazi yanditse., abadahemberwa mu kigo cy’imari cyemewe, abadateganyirizwa mu zabukuru ndetse n’ibyago bikomoka ku kazi, n’ikibazo cy’ubwirinzi ku bijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi.

Asaba abitabiriya iyi nama kugira uruhare mu kubishakira ibisubizo. Ati: “Iyi nama rero ni umwanya mwiza wo kongera kuganira ku ngamba zikwiye gufatwa hagamijwe kuzamura igipimo cyo kubahiriza amategeko agenga umurimo mu Rwanda.”

Akarere ka Huye kagaragaje ingamba kagiye gushyira mu bikorwa muri gahunda yo guhanga imirimo mishya igera ku 8,000 uyu mwaka.

Gushishikariza Urubyiruko kwitabira gukorera amafaranga mu mishinga yo gusana imihanda, road maintainance projects,

Binyuze muri Huye Employment Center, guhuza abikorera n’amashuri y’ubumenyingiro, abize ubumenyingiro bagahuzwa n’abakora ubucuruzi bujyanye n’ibyo bize, ndetse  no guhuza abashaka imirimo n’abatanga imirimo

Akarere kazashyira imbaraga mu guhuza ururbyiruko rufite imishinga n’ibigo by’imari kugira ngo babone inguzanyo zifatika.

Akarere kazanashyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kunoza umurimo no kongera umusaruro ku bafite akazi, gukangurira urubyiruko no kurufasha guhanga udushya no kwishakamo ibisubizo.

Abitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo biganisha ku kwihutisha ihangwa ry’imirimo mishya ku rubyiruko.

Madame Kayitesi Francine, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rango, agira ati “Akarere ka Huye kagizwe n’imirenge 14. Buri murenge ufashije urubyiruko nibura rumwe uyu mwaka, twaba dufite urubyiruko rw’abagera kuri 14 bahanze imirimo, kandi bakaba bazabasha guha akazi abandi.”

Mwambali Faustin, Umuyobozi w’ishami rifite mu nshingano guteza imbere umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, agira inama abafite aho bahuriye no guhanga imirimo mu karere ka huye.

Akangurira abakora mu miryago itari iya leta, abikorera n’amadini, gufasha Leta muri uru rugamba. Ati “Tuvuge niba ukora muri ONG, birashoboka ko waha amahirwe urubyiruko ukarwemerera kwimenyereza umurimo mu byo mukora. Niba uri idini hakaba hari ibyo ukora ntibyakubuza ku gutanga umwanya ku rubyiruko rukaza kwimenyereza muri iryo dini.”

Izi nama nyunguranabitekerezo zateguwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, ku bufatanye na Enabel. Zigomba kubera mu turere twose tw’igihugu guhera tariki ya 14 kugeza 31 Kanama. Ku ikubitiro ibiganiro byatangiriye mu karere ka Huye, Gatsibo, Rusizi na Musanze.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.