Perezida Paul Kagame witabiriye inama y’ihuriro ry’ubucuruzi mu Muryango wa Commonwealth, asanga ibihugu bigize uyu muryango bikwiriye gusangira n’iterambere ry’ubukungu kugira ngo bizagire ejo hazaza habereye ababituye. Hari mu kiganiro cyo ku wa 21 Kamena 2022, cyakurikiye itangizwa ku mugaragaro ry’iri huriro.
Iri huriro ry’ubukungu rimaze imyaka 25 rishinzwe mu muryango w’ibihugu bivuga icyongereza (Commonwealth), ryari rimaze imyaka ine ridaterana bitewe n’icyorezo cya COVID-19.
Perezida Paul Kagame yasobanuye ko muri uyu muryango wa Commonwealth, ibihugu bifite byinshi bisangiye harimo ururimi, uburyo bw’imikorere, inzego z’imari byafasha mu gukorana ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu.
Asanga kandi ejo hazaza h’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza, Commonwealth, hakwiye gushingirwa ku ntego n’icyerekezo bihamye.

Perezida Kagame kandi asanga umuryango Commonwealth, uvuze imikoranire y’ibihugu haba mu bukungu ndetse no mu bindi byinshi biba bihuriyeho.
Muri iki kiganiro kandi harimo na Perezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere, Dr Akinwumi Adesina, wagaragaje ko ahazaza hasangiwe hagomba gushingira ku miyoborere myiza no kutagira uhezwa mu iterambere. Yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera muri uru rugendo.
Dr. Akinwumi yakomeje avuga ko kugira umurongo umwe wo kubaka ejo hazaza bisaba kugabanya icyuho kiri hagati y’abashoboye n’abatishoboye.
Yatanze urugero ku kuba 16% gusa y’abanyafurika aribo bashobora kubona inkingo za COVID-19, agasanga ubwo busumbane bugomba kuvaho.
Naho Lord Marland uyobora urwego rw’umuryango wa commonwealth rushinzwe ishoramari n’ubucuruzi, yagarutse ku kuba ibihugu byibumbiye muri uyu muryango bihurira ku murongo umwe w’iterambere anashimira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ko yamenye iryo banga ubwo yemeraga ko u Rwanda ruba umunyamuryango.

Patricia Scotland Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, yagarutse ku mibare y’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, aho yavuze ko ibi bihugu bifite umusaruro mbumbe uteranyirije hamwe ungana na miliyali ibihumbi 13.
Muri ibi biganiro hagarutswe ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu gushyira mu bikorwa imishinga mito n’imininj y’iterambere harimo uburyo bworoshye bwo kubona no guhanahana amakuru afasha mu myanzuro y’ishoramari n’ubufatanye mpuzamahanga.
Panorama
