Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

“Ibyo twagezeho tubikesha imiyoborere myiza y’Umuryango FPR –Inkotanyi”

Kuboha agaseke ni kimwe mu bimaze guhindura imibereho y'umunyarwandakazi (Photo/Courtesy)

Mu gihe Umuryango FPR Inkotanyi wizihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze ushinzwe, abanyamuryango bawo bishimira ko ibyo bagezeho babikesha imiyoborere myiza.

Uwamahoro Mary ni umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, akora umurimo wo kuboha uduseke n’indi mitako. Atuye mu murenge wa Gatsata,  Akagari ka Nyamabuye.

Avuga ko ibyo yagezeho abikesha Umuryango FPR Inkotanyi, kuko mu myaka 23 amaze azi uyu muryango, byamuhaye ishusho yo kubaho neza, kuko FPR yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, itanga ituze ku banyarwanda bose batitaye aho bakomoka.

Uwamahoro avuga ko ubu ari umucuruzi utunze urugo rwe kubera imiyoborere myiza, kuko yafashijwe kwiga umwuga wo kuboha  agaseke agatinyuka agakora.

Yagize ati “Ubu ntunze urugo rwanjye n’abana banjye. Ndi umupfakazi ariko abana umugabo yansigiye ntibandagaye, kuko nize gukora nkaba mboha agaseke n’imitako itandukanye. Ibyo rero mbikesha imiyoborere myiza ya FPR Inkotanyi, kuko abagore baduhaye uburyo bwo gukora.

“Iyo biba nka cyera mba narapfakaye nkasubira iwacu n’abana, nkanjya guhabwa inzu y’uburushyi, ariko ibyo byose Perezida wacu Paul Kagame yarabiturinze. Ndabimushimira, ni nayo mpamvu dukorana umurava kuko dufite udushyigikiye. Ntitwatesha agaciro uwakadushubije tuzakomeza dutere imbere akomeze arambe azabirebe.”

Uwamahoro akomeza avuga ko kuboha bimwijiriza amafaranga menshi kuko atari mu bo igihugu cyishyurira ubwisungane mu kwivuza cyangwa amashuri y’abana be, kuko byose abyiyishyurira.

Asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kwizihiza iyi sabukuru yimyaka 30  biga gukora, kuko nibwo intego z’umuryango ziba zigezweho, cyane cyane abagore bakwiye guhaguruka bagakora bakabyaza  amahirwe bahawe, bagafasha  imiryango yabo gutera imbere, kuko abagore ari mutima w’urugo dbakwiye no kuba umutima w’igihugu.

Mutesi Scovia

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities