Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari (LDGL), ku wa gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017, mu kiganiro n’abanyamakuru, rwatangaje ko hari intambwe u Rwanda rwateye mu gukemura ibibazo by’abantu bivugwa ko baburiwe irengero.
Ibiganiro byateguwe n’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari (LDGL: Ligue des Droits de la personne dans la région des Grands Lacs), ku myanzuro y’isuzuma ngarukagihe (Universal Periodic Review) ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, havuzwe ko hari abantu bivugwa ko baburiwe irengero ariko nyuma bikazagaragara ko bafunze.
Uko kutamenya ko abantu bafunze, LDGL ikavuga ko ari kimwe mu bishyira mu bibazo iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa COSYLI akaba na Visi Perezida wa mbere wa LDGL, Innocent Sibomana, avuga ko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ijya ikora ubushakashatsi kuri aba bantu igasanga hari abafungiye muri za kasho.
Avuga ko nubwo ntawakwishimira ko umuntu waburiwe irengero asangwa afunzwe ariko nibura biruta kuburirwa irengero bya burundu.
Ati “Niba umuntu se yari yarabuze, noneho bakaba bashoboye kubona ko afunze, ibyo bintu noneho urumva atari intambwe […] ni byiza ariko si ukuvuga ko byera ngo de.”
Leta y’u Rwanda yatangiye guhabwa imyanzuro ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu 2011 ubwo yahabwaga 73 ariko ikemera 67.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2015 u Rwanda rwahawe imyanzuro 83 rukwiye gukoraho muri ibi by’uburenganzira bwa muntu.
Nk’uko tubikesha umuseke, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye asobanura ku ishyirwa mu bikorwa ryayo mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize yavuze ko u Rwanda rwemeye iyi myanzuro kandi ruzakora ku ishoboka mu gihe cy’imyaka ine rugendeye ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda n’andi matekgeko yo mu gihugu na mpuzamahanga.
Minisitiri yavuze ko imyanzuro (recommendations) u Rwanda rutazakoraho ari iyo ubu idashoboka, rwaba rwemera ishingiro ry’ibiyigize cyangwa rutaryemera.
Yavuze ko u Rwanda rwahawe imyanzuro 83, rukaba rwaremeye ndetse rurimo no gushyira mu bikorwa 50 muri yo.
Muri iyi myanzuro u Rwanda rwemeje gushyira mu bikorwa myinshi muri yo yemerera ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kwishyira hamwe, ibitekerezo bya politiki binyuranya n’ibya Leta, gukaza iperereza ku batabwa muri yombi, abafunze ndetse n’ababurirwa irengero ndetse n’iha uburenganzira itangazamakuru.
Ibi ni bimwe mu byashimwe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ku Isi.
Panorama

L-R: Me Emile Katisiga uhagarariye mu mategeko ARPDH, Innocent Sibomana Umuyobozi wa COSYLI akaba na Visi perezida wa mbere wa LDGL, Jules Joseph Kanjiri Visi Perezida wa kabiri wa LDGL, na Patrick Songe, Umwe mu bagize inama y’ubuyobozi ya LDGL (Photo/Panorama)

Abitabiriye ikiganiro cya LDGL (Photo/Panorama)

Abitabiriye ikiganiro bagize uruhare mu gutanga ibitekerezo (Photo/Panorama)

Abitabiriye ikiganiro bagize uruhare mu gutanga ibitekerezo (Photo/Panorama)

Abitabiriye ikiganiro bagize uruhare mu gutanga ibitekerezo (Photo/Panorama)
