Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasesekaye mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi ruteganyijwe kumara umunsi umwe, rugamije gukomeza guteza imbere umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Akigera muri iki gihugu kuri uyu wa 03 Gicurasi 2026, yakiriwe na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, aho bahise bagirana ibiganiro byihariye byibanze ku gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Amakuru aturuka mu nzego zitegura uru ruzinduko agaragaza ko nyuma y’ibi biganiro byihariye, aba bayobozi bombi bateganya kugirana ikiganiro n’itangazamakuru, aho bazatangaza iby’ingenzi byavuyemo, by’umwihariko ku bufatanye mu bukungu, ubucuruzi ndetse n’umutekano mu karere.
Uru ruzinduko ruje rushimangira umubano umaze igihe uri ku rwego rwiza hagati y’u Rwanda na Tanzania, aho ibihugu byombi bikomeje gukorana mu mishinga itandukanye irimo ubwikorezi, ubucuruzi n’iterambere ry’ibikorwaremezo.
Abasesenguzi mu bya dipolomasi bagaragaza ko uru ruzinduko rushobora kongera imbaraga mu bufatanye bw’akarere, cyane ko u Rwanda na Tanzania bifite inyungu zihuriye ku iterambere rirambye n’ituze ry’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.


Perezida Kagame yageze i Dar Salaam muri Tanzaniya mu ruzinduko rw’umunsi umwe


















































































































































































