Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kiliziya Gatolika n’abihayimana basabwe gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga

Mu gihe Kiliziya Gatolika ku Isi ikomeje guhura n’ikibazo cy’igabanuka ry’abakirisitu, cyane cyane urubyiruko, hari gukorwa ibiganiro bigamije gushaka ibisubizo bishya byafasha kongera kubegereza Kiliziya, by’umwihariko hifashishijwe ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga.

Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje abakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda byiswe ‘Catholic Influencers Connect’, aho hibanzwe ku buryo iri dini ryarushaho gukoresha uburyo bugezweho mu iyogezabutumwa.

Muri ibi biganiro, hanagarutswe ku ngero z’abihayimana bamaze kumenyekana ku Isi hose, barimo Padiri Guilherme Peixoto uzwi nka Padre Guilherme, wahisemo guhuza umuziki n’iyogezabutumwa, aho ku manywa ayobora misa naho nijoro akavanga indirimbo z’iyobokamana mu njyana zigezweho za Electronic, ibintu byamwegereje cyane urubyiruko.

Mu Rwanda, bamwe mu rubyiruko bagaragaza ko hari impamvu zituma rutiyumva muri Kiliziya Gatolika, zirimo uburyo inyigisho zitangwa n’uko zidahuza n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi. Umuhanzi Christopher, umwe mu bitabiriye ibi biganiro, yavuze ko hari byinshi bikwiye guhinduka kugira ngo urubyiruko rwongere kwiyumva muri Kiliziya.

Ati: “Bituma urubyiruko rwinshi ruducika rukajya gushaka icyizere ahandi hantu.”

Yanagaragaje ko hakenewe uburyo bugezweho bwo gutanga serivisi za Kiliziya hifashishijwe ikoranabuhanga, aho nko kwiyandikisha ku masakaramentu byakorerwa ku mbuga za internet aho gusaba kujya ku biro bya paruwasi.

Christopher yanagarutse ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, asaba Kiliziya gufata urugero ku nzego za Leta mu Rwanda, agira ati: “Nka Leta y’u Rwanda yabikoze neza twayigiraho kuko n’Umukuru w’Igihugu na we afite imbuga nkoranyambaga ze kandi agira ibyo atangaza hanyuma na leta ikagira imbuga nkoranyambaga zayo.”

Yongeyeho ko n’imiririmbire yo mu Kiliziya ikwiye kuvugururwa kugira ngo ihuze n’igihe, ati: “Nk’umunyamuziki dufite ikibazo gikomeye gituma urubyiruko ruducika. Dufite indirimbo nziza ariko umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana ntabwo uhagije.”

Yanagarutse kandi ku kibazo cy’amajwi mu nsengero zimwe na zimwe, agira ati “Muri kiliziya tugira ikibazo cy’amajwi kubera igisenge kiri hejuru cyane. Nka Regina Pacis cyangwa na Kiliziya y’i Nyamirambo hari ahantu wicara ntiwumve. Icyo kibazo cyakemuka mu gutegura amajwi.”

Ku bijyanye n’igishushanyo cya Cathédrale nshya iteganyijwe kubakwa, yavuze ko hari impungenge ku mikorere yayo mu majwi, ati: “Nk’iriya Cathédrale igiye kubakwa izaduteza ibibazo by’amajwi cyane, byaba byiza nk’icyo kintu bagikurikije bajya kuyubaka. Rwa rubyiruko rw’inshuti zanjye abenshi ntabwo bayikunze. Hariya ntabwo twasobanukiwe ariko nanone hari n’uko izaduteza n’ikibazo gikomeye cyane cy’amajwi.”

Mu bindi byagarutsweho harimo impamvu abihayimana batagaragara cyane nk’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu banyamakuru babajije impamvu Kiliziya itabishyiramo imbaraga nk’uko bigenda ahandi.

Mu gusubiza ibi bibazo, Antoine Cardinal Kambanda yemeye ko Kiliziya yatinze gukoresha ikoranabuhanga ariko ko igihe kigeze cyo guhindura imikorere. Yagize ati: “Kiliziya ikora ibintu byose ibitekerejeho cyane”, ayigereranya n’umushoferi wa rumuroke utabasha gufata icyemezo atabanje gutekereza.

Yasabye abapadiri n’abihayimana kwegera imbuga nkoranyambaga kuko ari ho urubyiruko ruri, avuga ko bamwe babona Kiliziya nk’aho iri offline cyangwa ifunze idakora.

Yagarutse no ku kibazo cy’amakuru atari yo akwirakwizwa n’ikoranabuhanga rigezweho, agaragaza ko Kiliziya igomba gutanga inyigisho z’ukuri. Ati: “Umugore wari uherutse gushyingirwa yabajije ChatGPT niba urugo rwe ruzaramba iramubwira iti yewe ntabwo uwo mugabo muzamarana kabiri”.

Ku bijyanye n’igishushanyo cya Cathédrale nshya, Cardinal Kambanda yagaragaje ko cyakozwe n’inzobere ifite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, ati “Ku bijyanye na Cathédrale, yashushanyijwe n’umuntu w’umuhanga cyane, ndetse ufite n’izina rikomeye kuko no kumwigondera ntibyari byoroshye iyo tutabifashwamo n’ababifitiye ubushobozi. Nta mpungenge dufite kuko ni umuntu uri mu bashushanya imbata z’inzu mwiza mu beza ku Isi yose.”

Yongeyeho ko n’ibibazo by’amajwi mu nsengero bisanzwe bishobora gukemurwa hifashishijwe ubufatanye n’abakirisitu, ati “Nta mpungenge mwagira, ariko nanone na cyo tuzakimubwira ariko azi icyo akora. Ku zindi kiliziya ikibazo iyo umuntu atumva neza, mujye mutubwira. Mubwire Padiri Mukuru muti ‘twakora iki ko muri kiliziya yacu umuntu atumva iyo yicaye inyuma hariya?”

Ku ngingo yo kuba abapadiri baba ibyamamare, yavuze ko bisaba impano idasanzwe, ati “Natwe twakabyifuje, ariko harya kuba icyamamare ntibisaba impano? Umuntu yabyihingamo akabigeraho? Iyo mpano na yo ni ngombwa, cyakoze abo tuzajya tubona bafite izo mpano twajya tubiyambaza. Twese dutumwe kogeza inkuru nziza, nk’Abapadili baba barabuhawe ubwo butumwa ku buryo ntawe tubuza, ariko bisaba n’iyo mpano.”

Abandi bayobozi ba Kiliziya bagaragaje ko urubyiruko narwo rukwiye kugira uruhare mu ivugabutumwa rigezweho. Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yagize ati “Twabatumiye nk’ibyamamare, kuki mushaka kubiduhirikira? Ni mwe mugomba kubikora.”

Naho Sr Angeline Kambugu agaragaza ko ubwamamare butari ngombwa kuri bose, ati “Ibyo kuba icyamamare byo ntabwo nakwitoreza aha ngo mvuge ngo ndagiye, ngiye kuba icyamamare. Ubwamamare bwacu bufite n’ubundi buryo bwagaragaramo. Kandi Nyagasani Yezu dukurikira ntabwo ari umuntu wigeze ubaho asakuza cyane.”

Ibi biganiro byasojwe hasabwa abihayimana n’abakirisitu muri rusange gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo buboneye, hagamijwe kugeza ku rubyiruko ubutumwa bwiza bujyanye n’igihe, no kurushaho gukomeza guhuza Kiliziya n’abayigana mu bihe bigezweho.

Antione Cardinal Kambanda

Abihayimana basabwe gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu biganiro bise Catholic Influencers Connect

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities