Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Abanyamakuru bahuguwe ku ngaruka zituruka ku ikoreshwa rya mercury no ku micungire inoze y’imyanda

Abanyamakuru bahuguwe kuko bafata neza imyanda itandukanye ndetse nindi irimo mercury mu rwegobrwo kurengera ibidukikije

Kuwa 29 Mata 2026, abanyamakuru bitabiriye amahugurwa ku ngaruka zituruka ku ikoreshwa rya mercury no ku micungire inoze y’imyanda, yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) ku bufatanye na EnviroServe. Ni amahugurwa agamije kongerera abanyamakuru ubumenyi no guteza imbere ubukangurambaga bukorwa n’itangazamakuru hagamijwe ibidukikije bifite umutekano.

Nanone kandi aya mahugurwa yari agamije kongerera abaturage ubumenyi ku ngaruka ziterwa n’imyanda, by’umwihariko irimo ibinyabutabire nka mercury bishobora kwangiza ibidukikije n’ubuzima bw’abantu, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye byo kuyicunga neza.

Ngirabakunzi Octavia ushinzwe uburezi ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere muri REMA, yavuze ko imyanda ari kimwe mu bibazo bikomeye abantu bahura na byo mu buzima bwa buri munsi, asaba ko itafatwa nk’ikibazo cyoroheje ahubwo igafatwa nk’ikibangamira ubuzima.

Yagize ati: “Hari imyanda igihe cyose iyo ihuye n’ibindi bintu byo mubidukikije n’ibinyabuzima bishobora guteza akaga. Ibi bigira uruhare mu kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima, no mu geteza imihindagurikire y’ibihe. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo igeze mu mubiri w’umuntu byangiza imitekerereze ye ndetse igatera na cancer.”

Yongeyeho ko hari uburyo bwo kugabanya izo ngaruka binyuze mu gutunganya imyanda no kuyibyazamo ibindi bikoresho, ibizwi nka recycling, anasaba abakora mu bikorwa bifite aho bihuriye n’imyanda kwirinda bakoresha ibikoresho byabugenewe bibarinda kwanduzwa nayo.

Ati: “Dukanguri abantu bakora mubikorwa bijyanye no gukusanya imyanda no kuyitunganya ko bagomba kwirinda, bakabijyamo bambaye imyambaro y’ubwirinzi kugirango umubiri we utaza kugirwaho ingaruka n’iyi myanda.”

Ngirabakunzi Octavia ushinzwe uburezi ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere muri REMA

Umuyobozi w’uruganda Enviroserve, Olivier Mbera, yavuze ko uru ruganda rufasha abaturage gukusanya imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo idakomeza kwangiza ibidukikije. Yagaragaje ko ibyo bikoresho birimo ibinyabutabire bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima, bityo ko bikwiye gutunganywa neza.

Yagize ati: “Ibi bikoresho by’ikoranabuhanga birimo amoko atandukanye, ariko ubwo dukunze kubona n’amaterefone, televisiyo, amapasi n’ibindi, kandi ibyo byose harimo mercury, niyo mpamvu rero hirya no hino tuhafite amakusanyirizo ahurizwamo ibi bikoresho byashaje kugira ngo bitangiza ibidukikije. Ikindi kandi turabigura, rero batwegera tukabafasha.”

Olivier Mbera umuyobozi w’uruganda Enviroserve

Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Beatha Akimpaye ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko arengera ibidukikije, yibukije ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje bishobora guhinduka uburozi iyo bititaweho neza. Agasaba abaturage kujyana iyo myanda ku makusanyirizo yabugenewe kugira ngo icungwe neza.

Ati: “Hari imyanda y’ubwoko bwinshi, harimo n’ibi bikoresho by’ikoranabuhanga biba byarashaje. Iyi rero tugomba kuyiha agaciro tukamenya uko tuyitwaraho kugirango idahinduka uburozi hanyuma ikangiza ubuzima bwacu.”

Beatha Akimpaye ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko arengera ibidukikije muri REMA

Uruganda rwa Enviroserve rukorera mu karere ka Bugesera kuva mu 2018, rumaze gukusanya imyanda irenga toni ibihumbi 8, aho igice kingana na 22.3% cyayo gitunganywa kikabyazwamo ibindi bikoresho bifite akamaro. Rukorera mu bice bitandukanye by’igihugu, ari na byo bituma REMA ishishikariza Abanyarwanda kurugana, bagafatanya mu kurengera ibidukikije no kugabanya ihumana ry’ikirere.

Abanyamakuru bahuguwe kuko bafata neza imyanda itandukanye ndetse nindi irimo mercury mu rwegobrwo kurengera ibidukikije

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities