U Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwakira inama Mpuzamahanga ihuza Intumwa Nkuru za Leta n’izindi nzego zikora mu bijyanye n’amategeko n’ubutabera, izwi nka PACT Forum 2026, ni ku nshuro ya mbere iyi nama igiye kubereye mu gihugu n’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi nama izamara iminsi itatu, kuva ku wa 5 kugeza ku wa 7 Gicurasi 2026, ikazahuza abayobozi bakuru baturutse hirya no hino ku Isi, abahagarariye inzego z’abikorera ndetse n’imiryango mpuzamahanga isanzwe igira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imiyoborere.
Ikaba itegurwa ku bufatanye na Banki y’Isi, ikazitabirwa kandi n’inzego zirimo MIGA ishinzwe guteza imbere ishoramari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, hamwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), bikaba bigaragaza uburemere n’icyizere iyi nama ifite ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nama igamije gushimangira ubufatanye hagati y’inzego z’amategeko n’iz’ubutabera, hagamijwe kureba uko zakorana mu buryo burambye mu guteza imbere iterambere rishingiye ku mategeko akomeye kandi yizewe.
Abazitabira bazagira umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bibazo bikomeye Isi ihanganye na byo muri iki gihe, by’umwihariko ku kunoza imikoranire hagati y’inzego z’amategeko n’iz’imari, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye byafasha kongera icyizere mu ishoramari.
Mu ngingo zizaganirwaho harimo ingamba zo kurwanya ruswa n’ibyaha byambukiranya imipaka, gukaza amategeko arengera imishinga minini y’ishoramari, ndetse no guteza imbere umutekano w’ikoranabuhanga, uri mu by’ingenzi mu gihe ikoranabuhanga ku Isi rikomeje gutera imbere.
Ibiganiro bizanibanda ku gushyiraho amategeko ajyanye n’igihe, arengera inyungu z’abaturage n’abashoramari, mu rwego rwo gufasha ibihugu gukomeza guteza imbere ubukungu bushingiye ku mahame akomeye y’amategeko.
Inama iheruka ya PACT Forum yabereye i Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpeshyi ya 2024, aho hibanzwe cyane ku buryo inzego z’ubutabera n’iz’imari zakorana mu guteza imbere ishoramari rirambye.
Kuba u Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama ku nshuro ya mbere muri aka karere bifatwa nk’ikimenyetso cy’icyizere mpuzamahanga igihugu gifitiwe, cyane cyane mu bijyanye no guteza imbere imiyoborere myiza n’ubutabera bufite ireme.

U Rwanda rugiye kwakira indi nama mpuzamahanga izwi nka PACT Forum 2026




















































































































































































