Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Impunzi 620 z’Abanyekongo zabaga mu nkambi ya Kigeme zimuriwe i Mahama

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, impunzi 620 z’Abanyekongo zari zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, zimuriwe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.

Ku rubuga rwa Twitter rw’iyi Minisiteri, yavuze ko kwimura izo mpunzi biri muri gahunda yo kurengera no kunoza imibereho imibereho y’impunzi, ndetse no gukumira iyangirika ry’ibidukikije mu nkambi ndetse n’inkengero zazo.

Inkambi ya Kigeme isanzwe icumbikiye impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 18, zahunze imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’imitwe y’inyeshyamba mu Burasirazuba bwa repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Naho inkambi ya Mahama izo mpunzi zimuriwemo, yari isanzwe icumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga 43,500 muri za 2015.

Muri uyu mwaka wa 2020, bamwe muri izo mpunzi z’Abarundi basabye gusubira mu gihugu cyabo ku bushake, maze Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ifasha ababyifuza gutaha.

Kugeza ubu, impunzi z’Abarundi zirenge 2000 zari zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama, zamaze gutahuka mu gihugu cyabo ku bushake.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities