Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyaruguru: Girinka yamukuye mu manegeka n’ubukene bukabije imushyira mu iterambere

Inka Mukamanzi yahawe yamufashije kwiyubakira inzu nziza

Mukamanzi Seraphine, umuturage wo mu mudugudu wa Vira, Akagari ka Gakoma, Umurenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo aravuga imyato Gahunda ya Girinka yatumye ava mu manegeka ndetse no mu buzima bugoye. Ubu abayeho neza kandi anatuye mu nzu nziza yiyubakiye abikesheje iyo gahunda.

Mu buhamya yahaye Itangazamakuru, Mukamanzi yasobanuye uburyo yari abayeho nabi, mbere y’uko  ahabwa inka muri gahunda ya Girinka  aho avuga ko yari atunzwe no guca inshuro.

Yagize ati: “Nari umukene cyane bizwi, dutuye mu mashinge nta kintu twezaga kandi ari mu manegeka, umuntu azinduka ajya guca inshuro, kurya byabaga bitoroshye ariko Gahunda ya Girinka ije, turimuka,  tubona ibishingwe,  dutangira kweza ndetse tugakamira n’abana bari mu mirire mibi.”

Yavuze ko inka yayihawe mu Gushyingo 2011, ibyara kuri 6 Kanama 2012 ahita yitura. Inka yabyaye ubwa kabiri ni yo yamufashije kugura ikibanza atangira no kubaka.

Mukamanzi yakomeje agira ati: “Inka imaze kubyara bwa mbere, narituye tariki  29 Werurwe 2013, irongera irabyara haba hatangiye gahunda yo kuva mu manegeka  mpita ngurisha iyayo nshaka aho ntura, Inka ibyara bwa gatatu mpita nshyira agasima ku nzu, yongeye kubyara nshyiramo umuriro,  ndangije ndikenura”.

Arashimira Perezida Kagame, wamuhaye inka, yatumye bava mu bukene bukabije none ubu bakaba bageze na bo mu gihe cyo gufasha abandi bakiri mu bukene ndetse no mu mirire mibi.

Inka afite ikamwa litiro 5 mu gitondo na nimugoroba, agakuraho amata agurisha n’andi aha abana bari mu mirire mibi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois  yavuze ko aka karere gafite inka 45777, harimo inka gakondo n’inka z’imvange.

Ati: “Gahunda ya girinka munyarwanda ni yo yagize uruhare  runini mu kongera umubare w’amatungo hano mu karere.  Mu nka dufite,  izigera kuri 60 ku ijana, ni gakondo,  40 ku ijana ni inka z’imvange, izo akaba ari zo twahawe muri gahunda ya girinka na nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Gahunda ya Girinka yatangijwe mu 2006, ifite intego nyamukuru yo kurwanya imirire mibi mu bana no kuzamura ubukungu bw’imiryango ikennye.

Uwimana Donatha

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities