Abaturage bo mu karere ka Rwamagana barashima cyane abazanye ubukangurambaga “Shishoza” bwo ku bibutsa kwirinda icyorezo cya COVID-19, kuko byatumye basobanukirwa byinshi kuri iyi ndwara.
Shishoza ni ubukangurambaga bugiye kumara hafi ukwezi bwateguwe na Water Aid ku bufatanye na Radiyo Ishingiro. Bazenguruka uturere dutandukanye bigisha abanyarwanda ko COVID-19 ari icyorezo kibi kandi cyica, banabibutsa uko cyirindwa.
Ku wa gatatu tariki ya 04 Ugushyingo 2020, ubukangurambaga bwakorewe mu karere ka Rwamagana. Abaturage bavuze ko bashimishijwe cyane ni iki gikorwa, kuko n’uwari wariraye azi ngo COVID-19 ntigihari yibutse ko agomba kongera ubwirinzi.

Nyirantwari Godereva utuye mu murenge wa Musha, muri aka karere yagize, ati “iki gikorwa cyanshimishije cyane, kuko bitewe ni uko twumva iki cyorezo kuri radiyo byari byiza kubona abantu baza aha turi bakatwibutsa uko twakirinda . ”
Akomeza agira ati “iyo urebye mu bantu, hari abari batangiye kudohoka; ariko twizeye ko buri muntu wese wari aha yongeye kumva ububi bw’iki cyorezo ni uburyo bwo kukirinda.”
Nseka Jean Bosco we yagize ati “Twari tuzi ko Corona ari iy’Abashinwa, ariko maze kumva umuntu wari umuturanyi wacu hano i Nyagasambu yitabye Imana twagize ubwoba. Nubwo twumvaga batumva radiyo, ariko ntitwari dusobanukiwe neza uburyo twakwirinda. Kuba aba baje bakatwigisha ni ibintu bishimishije kandi twasobanukiwe neza.”

Umuyobozi wa Radiyo Ishingiro, Ildephonse Sinabubariraga yavuze ko nk’abantu basanzwe bigisha abaturage binyuze kuri Radiyo, byari bikenewe kubasanga aho bari ngo babigishe imbonankubone; banamenye n’impamvu yabatera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Ati “Tuzi neza ko abanyarwanda bose bakeneye impinduka, niyo mpamvu twasanze abaturage aho bari kugira ngo tubigishe. Dukeneye kumenya ko bya bindi byose tubabwira binyuze mu matangazo, mu mikino yo kuri radiyo, ‘ese koko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19? Barayumva? Barayubahiriza? Niba batayubahiriza se ni ukubera iki?”
Sinabubariraga asaba buri munyarwanda wese kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19, kugira ngo ubuzima bukomeze bwongere bube nk’uko bwari busanzwe.
Ubuyobozi bw’akarere butangaza ko kuva ubu bukangurambaga bwageze muri Rwamagana, biteze ko nta kabuza buzasiga abaturage bumvishe neza iyi ndwara, na bake barengaga ku mabwiriza yo kwirinda bagakosoka bitageze aho kubahana no kubaca amande nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Shishoza ni ubukangurambaga bwateguwe na Radio Ishingiro, Umuryango Water Aid ku bufatanye na RBC. Buzamara ukwezi, bukaba bwaratangiye tariki ya 15 Ukwakira bukorwa mu turere dutandukanye. Abaturage barigishwa ndetse bagahabwa n’ibikoresho by’isuku nk’isabune mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya iki cyorezo.
Raoul Nshungu
